Mu Karere ka Gisagara hari abagabo batangiye kugana inzu z’ubujyanama mu by’umubano n’iby’ubuzima bwo mu mutwe ngo bagirwe inama z’uko bakwitwara ku bagore babo babajujubije.
Mu rwego rwo kubafasha, ubu hubatswe inzu zitwa ‘Safe Houses’ zigamije kubafasha kumenya uko bahangana n’ihohoterwa bavuga ko bakorerwa n’aho bashakanye.
Mu Murenge wa Muganza hari imwe no Murenge wa Gishubi hari indi.
Mbere zubakiwe abakobwa n’abagore ariko muri iki gihe n’abagabo barazigana ngo bafashwe.
Kugeza ubu izo nzu zimaze kuba ebyiri, imwe iri mu Murenge wa Muganza indi iri mu wa Gishubi. Zombi zubatswe zigenewe kwakira abakobwa n’abagore bahohotewe ariko n’abagabo batangiye kuzigana.
IGIHE yanditse ko abantu 124 bamaze kugana inzu nk’iriya yubatswe mu Murenge wa Gishubi, muri bo abagabo bakaba ari batanu.
Iyo mu Murenge wa Muganza yo imaze kuganwa n’abantu 80 barimo abagabo bane.
Bamwe mu bagabo bagiye gushaka ubufasha butangirwa muri ziriya nzu, bavuga ko bakubiswe n’abagore babo.
Hari n’abavuga ko bajujubijwe n’abagore babo kubera ubusinzi bwabokamye.
Muri aba bagabo kandi hari abavuga ko bafashe abagore babo babaca inyuma banga kugira icyo babatwara ahubwo bahitamo kujya kugisha inama.
Kubera ko muri izo nzu nta mujyanama wihariye wagenewe gufasha abagabo bahohotewe, iyo bahageze barabaganiriza bakumva ibibazo byabo ubundi bakabajyana mu Midugudu aho baturutse ibibazo byabo bigakemurwa n’Inshuti z’Umuryango k’ubufatanye na Komite y’Umudugudu.
Hari ubwo abagabo bahohoterwa bikabarenga bagafata umwanzuro wo kwiyahura, kwica abagore babo cyangwa guta urugo bakajya gushakira amahoro ahandi.
Ukora mu burenganzira bwa muntu ati: “ Imiryango yegerwe iganirizwe…”
Evariste Murwanashyaka ukora mu Mpuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, CLADHO, yabwiye Taarifa ko nabo bazi ko abagabo bahohoterwa ndetse ngo hari n’abicwa.
Ati: “ Tuzi ko abagabo bajya bicwa kandi baranahohoterwa muri rusange kandi akenshi ibi ni ibibazo bishingiye ku makimbirane ashingiye ku mitungo cyangwa ibindi biranga umubano mu bashakanye.”
Ku byerekeye uko ririya hohoterwa ryarwanywa, Murwanashyaka avuga ko iby’abajyanama mu by’ingo bafashamo ababagana ari ibintu byiza ariko bidatanga umusaruro urambye kubera ko ibibazo bibitera biba bishingiye mu ngo.
Kuba biri mu ngo , ngo bigomba gukemurwa n’abashakanye ubwabo binyuze mu kuganirizwa bakumvishwa ko icyo bapfana kiruta icyo bapfa.
Avuga ko inzego z’ibanze zagombye kubarura imiryango ibanye nabi ikegerwa ikaganirizwa.