Rwatubyaye Avuga Ko ‘Ashobora’ Gukinira Ikipe Yo Mu Rwanda

Abdul Rwatubyaye usanzwe ikipe yo mu gihugu cya Macédoine avuga ko ashobora kugaruka gukinira imwe mu makipe akomeye yo mu Rwanda ariko ko atari iyo ari yo yose.

Ni umwe muri ba myugariro beza b’Abanyarwanda muri iki gihe.

N’ubwo avuga ko atakinira ikipe iyo ari yo yose, ku rundi ruhande, Rwatubyaye amaze iminsi  akorana imyitozo na AS Kigali.

Aherutse kubwira itangazamakuru ko ashobora gukinira imwe mu makipe yo mu Rwanda ariko yirinda gutangaza iyo ashobora kujyamo.

- Kwmamaza -

Ku byerekeye kuba akorana imyitozo n’ikipe ya AS Kigali, Abdul Rwatubyaye avuga ko abakinnyi n’umutoza b’iriya kipe bamufasha kongera gukomeza umubiri kubera ko amaze iminsi yaravunitse.

Ati: “AS Kigali ni ukumfasha kugira ngo ngaruke kuko nari maze iminsi mu mvune. Kuvugana iby’ibanze nta byinshi nabivugaho kuko nta kirakorwa, ntabwo ari ibintu byo gutangaza.”

Kuri we, icy’ingenzi ni ukugaruka muri ‘forme’

Hari amakuru avuga ko hari amakipe amaze iminsi amwifuza harimo AS Kigali, Rayon Sports, Kiyovu Sports na APR FC.

Yatangaje ko ubwo yari amaze kuvunika, hari ibyo yaganiriye FC Shkupi ubwo yari amaze kuvunika, ndetse ahamya ko muri iyi kipe hamaze kumera nk’iwabo.

Ngo yahungutse inshuti.

Ati “Ntabwo navuga ko twatandukanye kuko urebye umubano mfitanye na Shkupi ntabwo ari umubano navuga ngo ni ha handi umukinnyi aza akagenda cyangwa se aza akahaguma. Dufitanye umubano mwiza.”

Rwatubyaye yavunitse taliki ya 22 Mutarama,2022 ubwo FC Shkupi yatsindaga Sumqay FK ibitego 2-1.

Yari amaze umwaka yerekeje muri Macédonie y’Amajyaruguru nyuma yo kuva muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahawe amezi umunani adakina kubera iyo mvune  yo ku gatsitsino.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version