Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abagabo B’i Rubavu Barataka Inkoni Z’Abagore Babo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abagabo B’i Rubavu Barataka Inkoni Z’Abagore Babo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 January 2024 1:41 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Kagari ka Kibilizi, Umurenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu hari abagabo batakiye itangazamakuru ko batabaza kubera inkoni z’abagore babo zibarembeje. Bavuga ko bibabaje gukubitwa n’umugore ‘wishakiye.’

Bamwe muri bo babwiye Radio/TV1 ko hari ababona barembejwe n’inkoni z’abagore babo bagata ingo bagahunga.

Umwe yagize ati: “Naba ntashye, akaza akamfata mu mashati, umugore akaniga pe.”

Hari uwavuze ko hari ubwo umugore yigeze kumwandagariza mu isoko, abariremye bose barahurura ngo barebe aho umugore akubita umugabo.

Avuga ko hari abagabo bahitamo guhunga ingo bakigendera kubera ko niyo baregeye ubuyobozi mu nzego z’ibanze, abayobozi babikerensa, ntibabihe uburemere bwabyo.

Abagabo bananiwe kwihangana bahitamo kuva mu ngo bakajya kwikodeshereza.

Ubuyobozi buzi iki kibazo…

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rubavu, Ishimwe Pacifique, yemereye itangazamakuru ko ikibazo cy’ihohoterwa ku bagabo kigaragara no mu yindi mirenge ariko ngo baragihagurukiye.

Visi Meya Ishimwe Pacifique

Ati: “Ikibazo cy’amakimbirane mu miryango kirahari ndetse kiraduhangayikishije twese kuko umuryango ari wo igihugu cyubakiyeho. Muri Rubavu hari ingamba twafashe zo guhugura inshuti z’umuryango.”

Hagati aho ariko ngo hari abantu  1036 bahaguriwe kunga abagize umuryango binyuze muri gahunda y’ibiganiro yiswe ‘Sugira muryango’.

Ni gahunda igamije kunga imiryango yagaragayeho ikibazo cy’imibanire mibi.

Ubuyobozi buvuga ko umuryango wakurikiranwe wongera ugasubirana kabone n’ubwo waba waratandukanye.

Iby’abagabo bakubitwa byigeze no kuvugwa mu Karere ka Gisagara, aho abagabo bajyaga muri Isange kwaka inama ariko bagasanga nta muntu wahuguriwe ‘gusana imitima y’abagabo’ uhari.

TAGGED:AbagorefeaturedIhohoterwaInkoniRubavu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Urwego Rw’Igihugu Rw’Igorora Rwakiriye Abakozi Bashya
Next Article Cobalt: Ibuye Ry’Agaciro Mu Ikoranabuhanga Benshi Basigaho Ubuzima
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?