Mu Kagari ka Kibilizi, Umurenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu hari abagabo batakiye itangazamakuru ko batabaza kubera inkoni z’abagore babo zibarembeje. Bavuga ko bibabaje gukubitwa n’umugore ‘wishakiye.’
Bamwe muri bo babwiye Radio/TV1 ko hari ababona barembejwe n’inkoni z’abagore babo bagata ingo bagahunga.
Umwe yagize ati: “Naba ntashye, akaza akamfata mu mashati, umugore akaniga pe.”
Hari uwavuze ko hari ubwo umugore yigeze kumwandagariza mu isoko, abariremye bose barahurura ngo barebe aho umugore akubita umugabo.
Avuga ko hari abagabo bahitamo guhunga ingo bakigendera kubera ko niyo baregeye ubuyobozi mu nzego z’ibanze, abayobozi babikerensa, ntibabihe uburemere bwabyo.
Abagabo bananiwe kwihangana bahitamo kuva mu ngo bakajya kwikodeshereza.
Ubuyobozi buzi iki kibazo…
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rubavu, Ishimwe Pacifique, yemereye itangazamakuru ko ikibazo cy’ihohoterwa ku bagabo kigaragara no mu yindi mirenge ariko ngo baragihagurukiye.
Ati: “Ikibazo cy’amakimbirane mu miryango kirahari ndetse kiraduhangayikishije twese kuko umuryango ari wo igihugu cyubakiyeho. Muri Rubavu hari ingamba twafashe zo guhugura inshuti z’umuryango.”
Hagati aho ariko ngo hari abantu 1036 bahaguriwe kunga abagize umuryango binyuze muri gahunda y’ibiganiro yiswe ‘Sugira muryango’.
Ni gahunda igamije kunga imiryango yagaragayeho ikibazo cy’imibanire mibi.
Ubuyobozi buvuga ko umuryango wakurikiranwe wongera ugasubirana kabone n’ubwo waba waratandukanye.
Iby’abagabo bakubitwa byigeze no kuvugwa mu Karere ka Gisagara, aho abagabo bajyaga muri Isange kwaka inama ariko bagasanga nta muntu wahuguriwe ‘gusana imitima y’abagabo’ uhari.