Urwego Rw’Igihugu Rw’Igorora Rwakiriye Abakozi Bashya

Mu Karere ka Rwamagana habereye umuhango wo kwakira mu kazi abakozi bato b’umwuga bashya b’Ikigo cy’Urwego rw’Igihugu rw’Igorora, RCS.

Ni abakozi 497 bari bamaze igihe bahugurirwa kubahiriza uburenganzira bwa muntu, ikoreree y’ibigo by’igororero, gucunga umutekano, kwirwanaho kandi byose bikarangwa n’imikorere iboneye.

Ishuri ry’abacunga amagororero y’u Rwanda riba mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana.

Riyoborwa na Commissioner of Prisons(CP) John Bosco Kabanda.

- Advertisement -

Urwego rw’igihugu rw’Igorora, RCS, riba mu nshingano za Minisiteri y’Umutekano mu gihugu iyoborwa na Alfred Gasana.

Ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’uru rwego, hari ubwo abo rwatoje bakomereza muri Polisi y’u Rwanda nk’uko byagenze mu Ukuboza, 2022 ubwo hoherezwaga yo abantu 40.

Uru rwego kandi rwatangiye kwinjiza abacunga amagororero b’umwuga mu mwaka wa 2010.

Umwe mu bayoboye isibo
Bari bakoze amasibo kugira ngo biyereke
Bitoroza mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana
Bambaye ingofero zirinda umutwe amasasu
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version