Abagambanyi Impande Zose…-Umugaba W’Ingabo Za DRC Anenga Abamena Amabanga

Umugaba w’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Gen  Christian Tshiwewe  yakoresheje inama n’abasirikare bakuru abanenga ko hari bamwe muri bo bamenera umwanzi amabanga.

Mu ijambo rigaragara muri video tutaramenya igihe yafatiwe ariko bigaragara ko yafatiwe i Kinshasa, Gen Tshiwewe yabwiye abasirikare bakuru ko abagambanyi bari hose mu ngabo.

Ati: “ Abagambanyi bari mu nzego zose… Imigambi yose twigiye mu nama za gisirikare irara igeze ku mwanzi…Ibi ntabwo ari byo…”

Mu ijambo rigufi yabwiye abari aho, Gen Christian Tshiwewe yavuze ko bibabaje kuba abantu barahiye ko bazarinda igihugu ari bo bakigambanira.

Icyakora yavuze ko n’ubwo ari uko bimeze, Imana yonyine ari yo izaruca.

Iri jambo rigaragaramo umujinya, rivuzwe nyuma y’igihe gito imirwano yubuye hagati ya M23 n’indi mitwe bivugwa ko ishyigikiwe n’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo harimo na Mai Mai.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version