Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abanyarwanda Bagiye Gutangira Kubaga Mu Gituza Badasatuye Ahantu Hanini
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubuzima

Abanyarwanda Bagiye Gutangira Kubaga Mu Gituza Badasatuye Ahantu Hanini

admin
Last updated: 06 August 2021 7:49 pm
admin
Share
SHARE

Itsinda ry’abaganga baturutse muri Maroc, Espagne n’u Burusiya bahuriye na bagenzi babo b’Abanyarwanda mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, mu gikorwa kizabasigira ubumenyi ku buryo bugezweho bwo kubaga indwara zo mu gituza.

Ni uburyo bugezweho bukoreshwa cyane cyane mu kubaga indwara z’ibihaha, bukorwa hasaturwa akantu gato, bitandukanye n’ibisanzwe.

Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa by’Ubuvuzi mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, Dr Sendegeya Augustin, yavuze ko ubu buryo bushya bukorwa umuganga afungura ahantu hari hagati ya santimetero 3-5.

Uwo mwenge muto niwo anyuzamo kamera (camera), ubundi akabaga arebera ku mashusho agaragara kuri televiziyo nini.

Ubusanzwe ngo byasabaga gusatura ahantu hafite nka sentimetero 12, kandi uko ufungura ahantu hanini – nubwo bituma ubona uburwayi – byatumaga umurwayi atinda gukira akaba yamara mu bitaro igihe kigera mu minsi 15.

Yakomeje ati “Ikinyuranyo gihari, wa murwayi wamaraga iminsi 15 mu bitaro ahamara iminsi ibiri kugeza kuri itatu. Icya kabiri, ububabare agira nyuma buragabanyuka cyane.”

“Icya gatatu navuga ni uko no ku byerekeranye n’ikiguzi, gishobora kuba kinini ugitangira ariko kubera abantu bihuta, ikiguzi gishobora kugenda kugabanuka.”

Biteganywa ko kugira ngo ubu buryo butangire mu Rwanda hagomba guhugurwa neza abaganga babaga, abaforomo babafasha kimwe n’abatera ibinya.

Dr. Sendegeya yakomeje ati “Nibwo tugiye kubitangira, ikipe yari ihari kugira ngo barebe uko byakorwa, ubwo igikurikiraho ni ugushyiraho gahunda ngo turebe ngo ubu buryo turabwubaka gute.”

Yavuze ko bijyanye n’uko hakenewe kubaka ubushobozi, bishobora gufata hagati y’amezi icyenda cyangwa umwaka umwe kugira ngo ayo matsinda yose abe yiteguye gukorera ubu buvuzi mu Rwanda.

Yakomeje ati “Kubaga byari bisanzwe, umuntu yabagaga yapfumuye agatuza kose, icyo gihe bigatera ikibazo kuko bituma umurwayi amara igihe kinini mu bitaro, ikindi akaba yagira ingaruka nyuma y’uko bamubaze. Ubu buryo rero bushya butuma umuntu abasha kubaga afunguye hatoya kandi akoresheje ikoanabuhanga.”

“Ibyo rero tukaba twumva ari uburyo bushya, icya mbere buzaza cyane cyane kuziba icyuho twari dufite, ngira ngo no mu Rwanda ntabwo dufite abaganga benshi babasha kubaga indwara zo mu gatuza, kugeza ubu dufite umuganga umwe w’inzobere w’umunyarwanda ukorera muri ibi bitaro.”

Dr Sendegeya yavuze ko abaganga bo mu mahanga bazajya bakoresha ubu buryo mu Rwanda, ari nako abanyarwanda babigiraho.

Hari ibiganiro ku buryo nyuma yo guhugurwa, mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal abandi baganga bazajya bahigira ibijyanye n’ubu buryo.

Abaganga bo muri Maroc no muri Espagne bagiye guhugura abanyarwanda
Ubu buryo bukorwa hadasatuwe ahantu hanini

 

Dr Sendegeya ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi
TAGGED:AbagangafeaturedKubagaTekiniki
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kugabanya Ubukene Mu Bapfakazi Ba Jenoside Bigabanya Ihungabana Basigiwe
Next Article Abapolisi Baherutse Gushyirwa ‘Mu Zabukuru’ Basezeweho N’Ubuyobozi Bwabo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?