Abageni Basoreje Ubukwe Muri Stade Bazira Kwica Amabwiriza Yo Kurwanya COVID-19

Umukwe n’umugeni bafatiwe mu Murenge wa Kimirongo mu Mujyi wa Kigali barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, barazwa muri stade mu gihe hari bagenzi babo baguwe gitumo na Polisi bakiruka bakayicika.

Abafashwe bari kumwe n’abashyitsi babo basaga 60 ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru muri Hotel Le Printemps, polisi isanga barimo kwiyakira, barya bananywa.

Ni mu gihe amabwiriza ya Guverinoma yubahirizwa guhera ku wa 30 Werurwe 2021, ateganya ko “ishyingirwa rikorerwa imbere y’ubuyobozi no mu nsengero riremewe, ariko bikitabirwa n’abantu batarenze 20 kandi hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19. Ibirori byo kwiyakira birabujijwe.”  

Uretse abo bo mu Karere ka Gasabo bafashwe, kuri iki Cyumweru Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 110 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda no kurwanya Covid-19.

- Advertisement -

Barimo abagera kuri 60 bafashwe ku wa Gatandatu muri hoteli yitwa CENETRA iherereye i Kabuga Mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, bari mu birori byo kwiyakira nyuma y’umuhango w’ubukwe bari bavuyemo.

Mu baguwe gitumo harimo abafashwe, ariko hari abahise biruka barimo n’abageni polisi irababura. Abafashwe bahise bajyanwa kuri Sitade Amahoro bajya kwigishwa ububi bwa Covid-19 n’uburyo bakwiye kuyirinda, banacibwa n’amande.

Iyo hotel yahise ifungwa by’agateganyo aho ishobora gucibwa amande ari hagati ya 100.000 Frw na 300.000 Frw ndetse no gufungwa igihe kiri hagati y’ukwezi kumwe n’amezi atatu nk’uko Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo yabivuze.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yavuze ko gufata aba bantu bose byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Gufatwa kw’aba bantu byaturutse ku mikoranire myiza dufitanye n’abaturage baduhaye amakuru ko muri iyi hoteli hari abantu barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bakaza kuhiyakirira bavuye mu bukwe, niko guhita tuzana n’inzego z’ibanze dusanga koko hari abantu bagera kuri 60 barimo biyakira abenshi muri bo baturutse mu Karere ka Rusizi baje mu bukwe.”

CP Kabera yibukije ba nyiri hoteli n’abandi bafite aho bakirira abantu ko bakwiye kujya bakurukirana ibikorwa bibera aho bahagarariye ndetse n’abantu bakira, bikajyana n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Ati “Hano baraje bavugana ko bazabakirira abantu 50 babyemeranyaho. Nyamara Polisi ihageze n’inzego z’umutekano basanga umubare urarenga bavuga ko batari bazi ko ari ubukwe kandi babizi neza ko n’inama y’abantu barenze 20 babanza kwipimisha Covid-19, ariko bo ntibigeze babapima.”

Si mu Mujyi wa Kigali gusa ibikorwa nk’ibi byagaragaye, kuko mu gitondo cyo ku wa 3 Mata Polisi yafatiye mu Karere ka Gatsibo abantu 65 bayobowe na Pasiteri Butera Theogene bari mu nzu basenga, abandi 54 bafatirwa mu rugo rw’umuturage bari mu muhango wo gusaba no gukwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version