Hummer Zikoresha Amashanyarazi Zazanye Ibidasanzwe Ku Isoko Ry’Imodoka

Uruganda General Motors rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwatangaje ko rugiye gushyira ku isoko imodoka za mbere zo mu bwoko bwa GMC Hummer EV SUV na ngenzi zazo zifunguye inyuma za Pickup, zikoresha amashanyarazi.

Ni imodoka zizatangira gusohoka mu 2023, mu gihe imodoka za Hummer zimaze iminsi zidasohoka kuko ziheruka mu 2010.

GMC Hummer EV zikoresha amashanyarazi zizaba zifite ikoranabuhanga rihambaye, bitandukanye n’ibimenyerewe ku modoka zo mu bwoko bwa Hummer byitwaga gusa ko zikomeye nk’iza gisirikare.

Ni imodoka zifite imbaraga zidasanzwe ku buryo nk’iyo ukandagiye umuriro, urushinge rushobora kuzamuka rukava kuri 0 rukagera kuri 60 mu masegonda atatu gusa.

- Advertisement -

Zikoranye ikoranabuhanga rigezweho rya Super Cruise, rituma nk’igihe umushoferi ageze muri ya mihanda migari imwemerera kunyaruka (highway), imodoka ifite ubushobozi bwo kwitwara we akipfumbata cyangwa akiyegamira, kandi iyo modoka ikamenya kugezura umuvuduko wayo ntibe yagongana n’iyo bishoreranye, ikayinyuraho, byose ikabyikoresha.

Ibintu byahindutse. Mu gihe ubusanzwe gushyira imodoka muri parikingi cyangwa kuyikuramo igihe imbere yawe n’inyuma hari izindi modoka zihaparitse bitwara iminota wigira imbere, ugasubira inyuma, ukagorora amapine y’imbere, gutyo gutyo kugeza usohotsemo, kuri GMC Hummer EV zo si ko bikimeze.

Amapine y’imbere n’ay’inyuma agororerwa rimwe (ku zisanzwe hagororwa ay’imbere), ukayatambika yose akareba mu cyerekezo kimwe, ubundi ugasohoka muri parikingi amapine atambitse (driving diagonally) kandi ugenda ku muvuduko ushaka kubera uburyo bufasha izo modoka kugenda nk’ingaru zo mu mazi, Crabwalk.

Ni imodoka kuzigenzura byoroshye ku mushoferi kuko kubera uburyo buzwi nka UltraVision, umushoferi yifashishije kamera (camera) 18 ku modoka ya pickup na 17 kuri EV, abasha kugenzura ibintu byose bimukikije.

Izi modoka igihe zirimo umuriro wuzuye muri batiri zishobora kugenda hagati ya kilometero 402.3 na 482.8 bitewe n’ubwoko umuntu yaguze.

Hummer zombi zikoresha batiri za Ultium, aho GM ivuga ko zifite ubushobozi bwo kwinjiza umuriro vuba vuba, ku buryo mu minota 10 imodoka iba ibonye umuriro yakoresha muri kilometero 160.

Zahawe uburyo butuma zibasha imihanda mibi. Nk’iyo umuntu ageze mu mabuye agomba kuyaca hejuru, umushoferi ashobora gukanda ahantu hamwe gusa imbere ye ubundi rasoro z’imodoka zikayizamura nka sentimetero 15, ku buryo ibasha kunyura kuri rwa rutare idakubiseho agatuza.

Ni imodoka zakozwe havanzwe ikoranabuhanga rigezweho, uburyo bwo gukora ibintu bikomeye cyane no guhuza icyubahiro cy’umuntu n’amafaranga aba yakoresheje ayigura, ku buryo GM izi modoka yazise “off-road beasts”.

Zikozwe ku buryo nko ku zuba umuntu avanaho igisenge cyayo gikoze mu kirahuri.

Visi Perezida wa GMC Duncan Aldred yavuze ko “GMC Hummer EV zakozwe mu buryo zizaba ari zo modoka zifite ubushobozi buhambaye kurusha izindi zikomeye zikoresha amashanyarazi.”

Yatangaje ko izi modoka zizatangira kugurishwa mu 2023, mu 2024 hakazakurikiraho izihendutse ho gato. Ubu abazikeneye bazisaba binyuze ku rubuga rwa GMC.

Byatangajwe ko igiciro cyazo kizaba gihera ku $80.000 (miliyoni zisaga 79 Frw) ku giciro cyo ku ruganda ku modoka ifite ibiyigize by’inyongera bisanzwe, kugeza ku $110.595 (miliyoni 109Frw) kuri Hummer SUV yihariye, yiswe “Edition 1”.

Kuri ngenzi zazo zifunguye inyuma za Hummer pickup, igiciro kikazatangirira ku $112,595 kuri “Edition 1,” abantu bakaba bamaze gufata izishobora kuzaboneka vuba zose.

Nyuma hazasohoka izishobora kugurwa $99.995, iza $89.995 na $79.995.

https://youtu.be/VpTj8q4ZD9U
General Motors igiye gushyira ku isoko GMC Hummer EV SUV na GMC Hummer EV Pickup
Igisenge cy’izi modoka gishobora gukurwaho bibaye ngombwa
Ni imodoka zikoresha amashanyarazi kandi zishoboye imihanda mibi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version