Abagenzi Barwaniye Mu Ndege

Impaka za ‘ngo turwane’ zatumye abagabo bateranira igipfunsi mu ndege. Video yafashwe yerekana abagabo babiri baterana igipfunsi nyuma yo gushyogozanya hakabura uwacira undi bugufi ngo yicecekere.

Nk’uko Abanyarwanda baca umugani ngo ‘ururimi rwoshywa n’urundi’ ni uko byagenze mu bagenzi bavaga Bangkok muri Thailand bagana mu Buhinde.

Bari mu ndege yitwa Thai Smile Airways yavaga Bangkok igana mu Mujyi wo mu Buhinde witwa Kolkata city muri Bengal y’i Burengerazuba.

Muri iriya  video, byatangiye umwe abwira undi ngo ‘yicare aceceke’.

- Kwmamaza -

Mu gihe yari akivuga, uwari uri ku ruhande yahise abyinjiramo abwira uwo wasaba ibyo ko ibyo ari kuvuga bitamureba, ko adashinzwe umutekano mu ndege.

Bidatinze, undi yahise amutera ikofe, baba bafatanye mu mashingu.

Igipfunsi cyahise gitangira kuvuga

Inshuti z’uwo watewe amakofe nazo zarahagurutse nazo zitangira gutera wa wundi amakofe mu rwego rwo gutabara no guhorera mugenzi wabo.

Abandi bagenzi batakambaga basaba abarwanaga kubihagarika.

Icyakora haje kuza umugabo w’intwari arabakiza.

Ubuyobozi bw’ikigo gitwara abagenzi mu ndege za Thai Smile Airways bwasabye imbabazi abagenzi, kandi buvuga ko kiriya kibazo cyahoshejwe.

Bwijeje abantu ko mu minsi iri imbere nta kibazo nka kiriya kizongera kubaho.

Urugomo mu ndege kandi rwigeze kuba ubwo abantu barwaniraga mu ndege y’ikigo  Jetstar  yavaga i Melbourne ijya i Brisbane.

Hombi ni muri Australia.

Byabaye ngombwa ko urwo rugendo rusubikwa.

Barwanye iminota 24.

Polisi yinjiye muri iriya ndege isohoramo abarwanaga bose.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version