Israel ifite agahinda n’umujinya yatewe n’uko umuntu ukora iterabwoba yiciye abantu barindwi mu isinagogi ubwo bari bagiye gusenga basabira Abayahudi bazize Jenoside yabakorewe mu gihe cy’Abanazi. Ni ubwicanyi bwabereye mu Musigiti witwa Ateret Avraham uri ahitwa Neve Yaakov, mu Majyepfo ya Yeruzalemu.
Kuri uyu wa Gatanu taliki 27,Mutarama, ni umunsi mpuzamahanga isi izirikana Jenoside yakorewe Abayahudi ikozwe n’Abanazi ba Hitler igahitana abagera kuri Miliyoni esheshatu mu gihe cy’imyaka itanu irengaho gato.
The Jerusalem Post yanditse ko umusore w’imyaka 21 y’amavuko yaciye Polisi mu rihumye asanga abantu bari gusengera mu isinagogi arabarasa.
Yahise asohoka yiruka, agana aho Polisi iri arayirasa kugira ngo imuhe inzira abone uko yinjira mu modoka yari yamuzanye.
Ntibyamuhiriye kuko umupolisi yamurashe aramwica.
N’ubwo yapfuye, yasize ateje igikuba gikomeye mu baturage kubera ko bidasanzwe kumva umuntu yicira Abayahudi mu isinagogi kandi akabikora ku munsi bazirikana bagenzi babo bazize Jenoside.
Umuturage wabibonye avuga ko Polisi yatinze kuhagera kuko yibwiraga ko amasasu yumvikanye hafi aho, yavugiraga ahandi mu bindi bice birimo imidugararo.
Polisi yaje kuhagera hashize iminota 20.
Umuvugizi wa Polisi we avuga ko batabaye hashize iminota itanu ishyano riguye.
Ubwo twandikaga iyi nkuru, hari abantu 42 bari bamaze gufatwa bakurikiranyweho uruhare muri ubu bwicanyi.
Ingabo nyinshi na Polisi zahise zoherezwa mu kiriya gice, zikaba zaje ziturutse mu Ntara ya Yudaya na Samaria.
Minisitiri w’Intebe wa Israel Benyamini Netanyahu yavuze ko kiriya ari cyo gitero cy’iterabwoba gikomeye kigabwe ku ngabo ze mu myaka itanu ishize. Yihanganishije ababuze ababo ariko avuga ko abari inyuma y’iki gitero bose bazahigwa bukware ariko bucece.
Iki gitero kibaye hashize igihe gito hari ikindi gitewe kuri gare aho abagenzi bategera bisi.
Hashize amezi abiri abaturage ba Yeruzalemu bakanguwe n’urusaku rw’ibisasu biremereye byaturikiye aho abagenzi bategera imodoka.
Umwangavu umwe niwe wahasize ubuzima abandi 19 barakomereka cyane.
Polisi y’iki gihugu yarakangaranye.
Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko biriya bisasu byaturikirijwe kure hakoreshejwe ikoranabuhanga bita remote sensing.
Abapolisi basanze aho byaturikiye hari imisumari n’inzembe.
Nyuma gato, Hamas yatangaje ko ari yo yakoze biriya bitero kandi ngo imbere ‘hari ibindi bikomeye’ biri kuhategurwa.
Polisi ya Israel itangaza ko kimwe muri biriya bisasu cyari cyatezwe mu gikapu bashyize mu nsi ya bisi yari iparitse hafi ya gare y’i Ramot.