Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abagenzi Baturuka Mu Bihugu Icyenda Bategetswe Kujya Mu Kato k’Iminsi 7
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

Abagenzi Baturuka Mu Bihugu Icyenda Bategetswe Kujya Mu Kato k’Iminsi 7

Last updated: 29 November 2021 7:17 am
Share
SHARE

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ibihugu icyenda abagenzi babiturutsemo bagomba guhita bajya mu kato k’iminsi irindwi, nyuma yo kugaragaramo ubwoko bushya bwa virus yihinduranyije itera COVID-19 yiswe Omicron. Ibyo bihugu ni Botswana, Eswatini, Lesotho, Malawi, Mozambique, Namibia, Afurika y’Epfo, Zambia na Zimbabwe.

Ni icyemezo cyafashwe n’inama idasanzwe y’abaminisitiri yateranye kuri iki Cyumweru.

Yemeje ko ingendo z’indege hagati y’iki gihugu n’ibindi byo mu Majyepfo ya Afurika zisubitswe, ndetse ko abagenzi baturutse mu bihugu byagaragayemo ubu bwoko bushya bwa Covid-19 cyangwa baherutse gukorera ingendo muri ibyo bihugu, bahita bashyirwa mu kato k’iminsi 7, bakiyishyurira ikiguzi cya serivisi bahabwa.

Iyo nama yemeje ko urutonde rw’ibyo bihugu ruzatangazwa na Minisiteri y’Ubuzima nyuma y’isesengura rizakomeza gukorwa ku myitwarire y’ubu bwoko bushya bwa Covid-19, ku bufatanye n’Inzego mpuzamahanga zibishinzwe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wabere nibwo yatangaje urutonde rw’ibihugu abagenzi binjiye mu Rwanda babiturutsemo bagomba guhita bajya mu kato k’iminsi irindwi mur hoteli zabigenewe, bakiyishyurira ikiguzi cya serivisi bazahabwa.

Yakomeje iti “Iyi ngingo irareba kandi abagenzi bakoreye ingendo muri ibi bihugu mu gihe cy’iminsi irindwi mbere y’uko bagera mu Rwanda. Botswana, Eswatini, Lesotho, Malawi, Mozambique, Namibia, Afurika y’Epfo, Zambia na Zimbabwe.”

Umuryango mpuzamahanga ishinzwe ubizima (WHO) washyize Omicron ku rutonde rwa virus ziteye inkeke.

Iyi virus yagaragaye bwa mbere muri Botswana nyuma iza kuboneka mu bipimo byasuzumiwe muri Afurika y’Epfo, Hong Kong, Australia, u Bubiligi, u Butaliyani,  u Bwongereza, u Budage, Austria, Denmark na Israel.

Ibihugu byinshi byahagaritse ingendo mu bihugu bya Afurika y’Amajyepfo, kubera ko bishoboka ko iyi virus imaze gukwirakwirayo cyane ku rwego rutazwi.

Minisiteri y’Ubuzima yanatangaje ko abandi bagenzi binjira mu gihugu bo bazajya bajya mu kato k’umunsi umwe muri hotel zabigenewe, bakabanza gukorerwa igipimo cya PCR biyishyuriye, harebwa niba bataranduye COVID-19.

Bazajya bongera gupimwa ku munsi wa karindwi noneho bishyurirwe na Guverinoma y’u Rwanda, ahantu hasanzwe hapimirwa.

Biteganywa ko abagenzi bose binjira mu Rwanda bazajya babanza kwerekana ko bipimishije COVID-19 hakoreshejwe uburyo bwa PCR, mbere yo gutangira urugendo.

TAGGED:AkatoCOVID-19featuredInama y'abaminisitiriMinisiteri y'Ubuzima
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rwahagaritse Ingendo Ziva Mu Majyepfo Ya Afurika
Next Article Abanyeshuri Batatu Barohamye Mu Kiyaga Cya Burera
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

You Might Also Like

Mu mahanga

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Mu Ihurizo Ryo Kureba Uko Atakweguzwa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Kagame Aritabira Inama Transform Africa Summit Muri Guinea Conakry 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Gicumbi: Abiga Inderabarezi Basaba Ko Bakongererwa Imashini N’Ibitabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwifatanyije Na Algeria Kwizihiza Isabukuru Y’Ubwigenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?