Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ibihugu icyenda abagenzi babiturutsemo bagomba guhita bajya mu kato k’iminsi irindwi, nyuma yo kugaragaramo ubwoko bushya bwa virus yihinduranyije itera COVID-19 yiswe Omicron. Ibyo bihugu ni Botswana, Eswatini, Lesotho, Malawi, Mozambique, Namibia, Afurika y’Epfo, Zambia na Zimbabwe.
Ni icyemezo cyafashwe n’inama idasanzwe y’abaminisitiri yateranye kuri iki Cyumweru.
Yemeje ko ingendo z’indege hagati y’iki gihugu n’ibindi byo mu Majyepfo ya Afurika zisubitswe, ndetse ko abagenzi baturutse mu bihugu byagaragayemo ubu bwoko bushya bwa Covid-19 cyangwa baherutse gukorera ingendo muri ibyo bihugu, bahita bashyirwa mu kato k’iminsi 7, bakiyishyurira ikiguzi cya serivisi bahabwa.
Iyo nama yemeje ko urutonde rw’ibyo bihugu ruzatangazwa na Minisiteri y’Ubuzima nyuma y’isesengura rizakomeza gukorwa ku myitwarire y’ubu bwoko bushya bwa Covid-19, ku bufatanye n’Inzego mpuzamahanga zibishinzwe.
Mu gitondo cyo kuri uyu wabere nibwo yatangaje urutonde rw’ibihugu abagenzi binjiye mu Rwanda babiturutsemo bagomba guhita bajya mu kato k’iminsi irindwi mur hoteli zabigenewe, bakiyishyurira ikiguzi cya serivisi bazahabwa.
Yakomeje iti “Iyi ngingo irareba kandi abagenzi bakoreye ingendo muri ibi bihugu mu gihe cy’iminsi irindwi mbere y’uko bagera mu Rwanda. Botswana, Eswatini, Lesotho, Malawi, Mozambique, Namibia, Afurika y’Epfo, Zambia na Zimbabwe.”
Umuryango mpuzamahanga ishinzwe ubizima (WHO) washyize Omicron ku rutonde rwa virus ziteye inkeke.
Iyi virus yagaragaye bwa mbere muri Botswana nyuma iza kuboneka mu bipimo byasuzumiwe muri Afurika y’Epfo, Hong Kong, Australia, u Bubiligi, u Butaliyani, u Bwongereza, u Budage, Austria, Denmark na Israel.
Ibihugu byinshi byahagaritse ingendo mu bihugu bya Afurika y’Amajyepfo, kubera ko bishoboka ko iyi virus imaze gukwirakwirayo cyane ku rwego rutazwi.
Minisiteri y’Ubuzima yanatangaje ko abandi bagenzi binjira mu gihugu bo bazajya bajya mu kato k’umunsi umwe muri hotel zabigenewe, bakabanza gukorerwa igipimo cya PCR biyishyuriye, harebwa niba bataranduye COVID-19.
Bazajya bongera gupimwa ku munsi wa karindwi noneho bishyurirwe na Guverinoma y’u Rwanda, ahantu hasanzwe hapimirwa.
Biteganywa ko abagenzi bose binjira mu Rwanda bazajya babanza kwerekana ko bipimishije COVID-19 hakoreshejwe uburyo bwa PCR, mbere yo gutangira urugendo.