Abanyeshuri Batatu Barohamye Mu Kiyaga Cya Burera

Abanyeshuri batatu bigaga imyuga ku kigo cya CEPEM (Centre pour la Promotion de l’Education et des Metiers) mu Karere ka Burera bitabye Imana barohamye mu kiyaga cya Burera, ubwo bajyaga kogamo kuri iki Cyumweru.

Amakuru agera kuri Taarifa yemeza ko ahagana saa sita abanyeshuri benshi bagiye ku kibuga cy’umupira giherereye mu Murenge wa Kinoni mu Karere ka Burera mu mikino ihuza amashuri, maze mu masaha ya saa kumi n’igice abanyeshuri bagera muri 30 baramanuka bajya koga mu kiyaga cya Burera.

Abana batanu bagiye mu mazi, batatu barimo umuhungu umwe n’abakobwa babiri baheramo, bitaba Imana. Abapfuye ni umuhungu w’imyaka 18, umukobwa umwe ufite 21 n’undi ufite 19.

Imirambo yarohowe mu mazi ijyanwa ku Bitaro bya Ruhengeri ngo ikorerwe isuzuma, mu gihe Urwego rw’Ubugenzacyaha rwatangiye kubikoraho iperereza.

- Advertisement -

Abayobozi babiri bajyanye n’abanyeshuri barimo umuyobozi w’ikigo n’ushinzwe imikino n’imyidagaduro (animateri), bahise batabwa muri yombi, mu gihe umwe mu barimu bajyanye yahise aburirwa irengero.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version