U Rwanda Rwahagaritse Ingendo Ziva Mu Majyepfo Ya Afurika

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko ingendo z’indege hagati y’iki gihugu n’ibindi byo mu Majyepfo ya Afurika zisubitswe, nyuma y’uko icyo gice gikomeje kugaragaramo ubwoko bushya virus itera Covid-19 yihinduranyije bwahawe izina rya Omicron.

Inama y’abaminisitiri yateranye kuri iki Cyumweru yemeje ko nubwo ubwo bwoko butaragaragara mu Rwanda, ingaruka zabwo zishobora kuba mbi cyane; bityo abaturage basabwa gukaza no kubahiriza ingamba zo kwirinda.

Uretse guhagarika ingendo, imyanzuro ivuga ko “Abagenzi baturutse mu bihugu byagaragayemo ubu bwoko bushya bwa Covid-19 cyangwa baherutse gukorera ingendo muri ibyo bihugu, bahita bashyirwa mu kato k’iminsi 7, bakiyishyurira ikiguzi cya serivisi bahabwa.”

Yemeje ko urutonde rw’ibyo bihugu ruzatangazwa na Minisiteri y’Ubuzima nyuma y’isesengura rizakomeza gukorwa ku myitwarire y’ubu bwoko bushya bwa Covid-19, ku bufatanye n’Inzego mpuzamahanga zibishinzwe.

- Advertisement -

Iyi virus yagaragaye bwa mbere muri Botswana nyuma iza kuboneka mu bipimo byasuzumiwe muri Afurika y’Epfo, Hong Kong, Australia, u Bubiligi, u Butaliyani,  u Bwongereza, u Budage, Austria, Denmark na Israel.

Ibyemezo byatangajwe kandi bivuga ko abagenzi bose binjira n’abasohoka mu Gihugu bakoresheje Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 (PCR test) mu gihe cy’amasaha 72 mbere y’uko bahaguruka.

Abagenzi bose binjira mu Gihugu kandi bagomba guhita bashyirwa mu kato k’amasaha 24 muri hoteli zabugenewe kandi bakiyishyurira ikiguzi cya serivisi bahabwa.

Bazajya bapimwa COVID-19 (PCR test) bakigera mu Gihugu biyishyuriye, bongere gupimwa ku munsi wa 7 bishyuriwe na Guverinoma y’u Rwanda, ahantu hagenewe gupimirwa Covid-19.

Abantu bitabira ibirori n’amakoraniro rusange harimo mama, ibitaramo by’abahanzi, ubukwe, amaserukiramuco cyangwa imurikabikorwa bagomba kuba barikingije kandi bipimishije Covid-19.

Abategura amakoraniro kandi basabwe ko bagomba gukora ku buryo abera hanze cyangwa ahantu hagera umwuka uhagije.

Ibyemezo bikomeza biti “Abanyarwanda barashishikarizwa kwikingiza byuzuye, kwipimisha kenshi no kurushaho gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19, harimo: gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara neza agapfukamunwa, gukingura inzugi n’amadirishya kugira ngo umwuka uhagije winjire, no gukaraba intoki.”

Kugeza ubu hari byinshi bitaramenyekana ku miterere y’iyi virus yihinduranyije n’ubukana bwayo ku bantu bakingiwe covid-19.

Gusa ikizwi ni uko yihinduranya inshuro nyinshi kurusha Delta imaze iminsi, ku buryo iteye inkeke kurushaho.

Ibihugu byinshi byamaze gufunga ingendo z’indege zijya mu bice bya Afurika y’Amajyepfo.

RwandAir nayo yahagaritse gutwara abagenzi bava muri Zimbabwe na Afurika y’Epfo, berekeza i Dubai.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version