Mu nzu mberabyombi y’icyahoze ari KIE ( Kigali Institute of Education) iri mu Murenge wa Kimironko hagiye kubera Inteko rusange y’abanyamuryango wa GAERG, uyu ukaba ari Umuryango w’’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ariko barangije Kaminuza.
Umuryango GAERG washinzwe mu mwaka wa 2003, ushingwa hagamijwe ko abahoze mu Muryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside , Association de Etudiants Rescapés du Génocide, AERG, bakomeza umurunga bahoranye, ntibatatane.
Groupe des Anciens Etudiants Rescapés du Génocide, GAERG, ni umuryango mugari ugabanyijemo imiryango mito bita familles igizwe n’ababyeyi( Père na Mére) bashinzwe kwita ku bagize iyo famille.
Ni uburyo bahisemo bwo kumenyana no gukomeza kubana kivandimwe, buri wese ntabe nyamwigendaho.
Uretse kuba abagize uyu muryango bafatanya mu kubakirana ubushobozi, bafite n’ibikorwa byo gusana imitima binyuze muri gahunda bise Ejo Heza Healing Center cyubatse mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera hafi y’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu Nteko rusange ya GAERG abashyitsi bakuru bahari ni uwaturutse mu Kigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere, uhagarariye AVEGA-Agahozo n’Umuyobozi wa GAERG witwa Egide Gatari.