Abagore B’Abanyamulenge Bandikiye Umugore Wa Tshisekedi Ngo Abavuganire

Abo bagore basanzwe batuye ahitwa Minembwe basabye umugore wa Perezida wa DRC witwa Denise Nyakeru kubakiza intambara ikomeje guhitana ubuzima bw’ababo kandi zikabapfakaza.

Taliki 6, Mutarama, 2023, nibwo abagore bo mu bwoko bw’Abanyamulenge banditse ibaruwa yuzuye agahinda bayigenera umugore wa Perezida Tshisekedi .

Irimo ko barambiwe ivangura n’ubwicanyi bukomeje gukorerwa ubwoko bwabo.

Bayise  “La Voix de la Femme de Minembwe” igamije kwamagana icyo bise itsembabwoko ryibasiye Abanyamulenge.

- Advertisement -
Abagore b’Abanyamulenge basaba amahanga kubatabara kuko bugarijwe n’ababahohotera( Ifoto@UMUSEKE.RW)

Aba bagore bashinja ingabo za DRC zigize Brigade ya 12 mu ngabo za FARDC ikorera mu Minembwe kubazengereza.

Iyi Brigade iyoborwa na  Col Alexis Rugabisha.

Abanditse iriya baruwa bavuga ko abayigize[brigade 12]bakunze  kugaba ibitero bihitana inzirakarengane, gusahura no gutwika inzu z’Abanyamulenge.

Col Rugabisha ashinjwa kugira uruhare mu itotezwa rikorerwa Abanyamulenge bo mu Minembwe rikozwe n’ingabo ayoboye n’inyeshyamba.

Ikibabaje kandi ngo ni uko nawe ari Umunyamulenge!

Inyandiko ya bariya bagore isaba umugore wa Perezida Tshisekedi gukora uko ashoboye agasaba ko inyeshyamba za Mai Mai  Yakutumba, Biloze Bishambuke n’umutwe wa Red Tabara ukomoka mu Burundi zacibwa intege kuko ari zo zabazonze.

Basaba Denise Nyakeru kuba nka Esiteri uvugwa muri Bibiliya(Esiteri yari umugore w’umwami w’igihugu cy’Abaperesi witwaga Ahasuerus) akagira uruhare mu kumvisha Perezida Tshisekedi gutanga itegeko mu masaha 48 rihagarika ubwicanyi Col Rugabisha n’abasirikare be  bavugwamo kugira uruhare.

Denise Nyakeru
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version