Abatwa Basabirizaga i Bujumbura Basubijwe Mu Cyaro

Minisiteri ishinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Burundi ivuga ku guhera kuri uyu wa Gatandatu taliki 07, Mutarama, 2023 yatangiye gusubiza mu cyaro Abatwa bari baraje gusabiriza i Bujumbura.

Minisitiri Pontien Hatungimana yavuze ko Guverinoma y’u Burundi yasanze itazashobora kujya ifasha umuntu ku giti cye, ahubwo ngo buri wese agomba gusubira mu muryango we akajya awufashirizwamo.

Minisitiri Pontien Hatungimana

Ku ikubitiro abantu 79 barimo abantu bakuru 38u n’abana 41 nibwo basubijwe mu mitumba( mu Kinyarwanda bayita Imidugudu) bakomokamo.

Guverinoma ivuga ko uzakenera gufashwa azafashwa biturutse ku makuru yatanzwe n’abayobozi b’aho atuye.

- Advertisement -

Ubuyobozi bw’u Burundi buvuga ko bwahagarukiye kurwanya ingeso yo gusabiriza kuko imaze gufata indi ntera mu Burundi.

Intego ni ugushishikiriza Abarundi gukora bakareka gushyira amaboko mu mifuka.

U Burundi ni kimwe mu bihugu bifite abaturage bakennye kurusha ibindi ku isi.

Imwe mu mpamvu zabiteye ni intambara zahamaze igihe bituma abaturage badatekana ngo bakore biteze imbere.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version