Abagore Barinda Amahoro Ku Isi Ni 6.6%, Hakenewe Abandi

Imibare itangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe amahoro ku isi, ivuga ko kugeza ubu abagore cyangwa abakobwa bari mu kazi ko kugarura amahoro hirya no hino ku isi bangana na 6.6%.

Uko bimeze kose ariko, imibare iriyongera kuko muri 1993 bari 1%, mu gihe mu mwaka wa 2020 bari 4.8%.

Kubera akamaro bagira mu gutuma abaturage bagira umutima uri hamwe, Umuryango w’Abibumbye usaba za Leta kongera umubare w’abo ariko nanone zikagira uruhare rugaragara mu mibereho yabo ndetse n’iy’abo basize imuhira.

Intego y’Umuryango w’Abibumbye ni uko muri 2028 abagore bari mu bikorwa byayo byo kugarura amahoro ku isi bazaba bari hagati ya 15% na 25 % by’abasirikare cyangwa abapolisi bari mu butumwa bwayo.

Umudamu wo muri San Salvador
Bakunda abana aho bava bakagera
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version