Abahanga Mu Ikorabuhanga Ku Rwego Rw’Isi Barahurira Mu Rwanda

I Kigali mu Rwanda hari kubera inama yo kurebera hamwe uko ikoranabuhanga ryarindwa abagome barikoresha biba cyangwa bakora ibindi byaha.

Ni inama yitabiriwe n’abantu 2500 baturutse hirya no hino ku isi.

Ni inama yateguwe ku bufatanye bw’ikigo cyo muri Israel cyazobereye mu ikoranabuhanga kitwa Cybertech Global na Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo.

Iritabirwa n’Ibigo nyarwanda birimo igishinzwe umutekano mu by’ikoranabuhanga, National Cyber Security Authority, ikigo gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku mahoteli, Rwanda Convention Bureau ndetse na Smart Africa.

- Advertisement -

Ikigo Cybertech Global( gikora ku rwego rw’isi) kimaze igihe gikorana n’ibindi bihugu bitandukanye ko migabane yose y’isi.

Ibyo bihugu ni Singapore, Panama, Amerika( New York), Tokyo mu Buyapani n’ahandi.

Ikoranabuhanga ryabaye igisubizo ariko ku rundi ruhande ryabaye uburyo abanyabyaha bakoresha biba ibigo binini birimo ibya Leta n’iby’abikorera ku gito cyabo.

Ni ikibazo kandi kigaragara mu Rwanda nk’uko Minisiitiri w’ubutabera yigeze kubibwira abagenzacyaha ubwo bamwe muri bo bahabwaga ububasha bwo gukora akazi.

Hari muri Nzeri, 2022.

Dr Ugirashebuja yavuze ko ibyaha byugarije Abanyarwanda muri iki gihe bifite indi sura, bityo ko no kubigenza bisaba ko abantu bahora bihugura kandi birimo n’ibimunga ubukungu.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version