Abagabo Barasabwa Gushishikariza Abagore Konsa

Ishami ry’Umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi, OMS, rivuga ko abagabo bafie inshingano zo kwibutsa abagore babo konsa kuko ari ingenzi ku bana no ku gihugu cy’ejo hazaza.

Amashereka ni ibiribwa akaba n’ibinyobwa ingunga.

Uretse kuba ari ingenzi ku bana bakivuka kuko baba bagomba konka kugeza ku mezi atandatu, ni ngomba ko bonka kuko bituma bumva urukundo rwa ba Nyina babonsa.

Umwana wonse igihe kirekire kandi akagaburirwa neza, agira ubuzima bwiza kuko umubiri we uba ubudahangarwa ku ndwara buhagije.

Ikibabaje ni uko ibigo by’ubuzima bigaragaraza ko henshi ku isi abagore batakibona umwanya bwo konsa kubera imihangayiko y’isi.

Bazindukira mu kazi bagasiga abana mu rugo bahabwa amata n’abakozi kandi bagataha batinze, abana basinziriye cyangwa nabo bananiwe cyane.

Guverinoma y’u Rwanda ikora byose ngo abagore bonsa babone igihe cyo konsa.

Ibigo bya Leta n’iby’abikorera ku giti cyabo bashyizeho uburyo bworohereza ababyeyi konsa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version