Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abahanze Udushya Mu By’Inganda Batewe Ingabo Mu Bitugu Na Leta
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Abahanze Udushya Mu By’Inganda Batewe Ingabo Mu Bitugu Na Leta

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 October 2023 4:07 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibikorerwa mu nganda, NIRDA, kishimira ko hari imishinga umunani giherutse gutera inkunga kugira ngo abayishinze bakore neza, ibateze imbere.

Ni muri gahunda iki kigo cyatangiye mu mwaka wa 2018 igamije ko imishinga ukorewe mu nganda itera imbere, abayitangije ntibahombe rugikubita kuko bikoma mu nkokora guhunda yo guhanga udushya n’iterambere muri rusange.

Dr. Christian Sekomo Birame uyobora ikigo  NIRDA avuga ko nyuma yo gusuzuma ubusabe bw’abantu baba bashaka guterwa inkunga y’ibikoresho byo mu nganda bakoramo, nibwo bareba abujuje ibisabwa, bagahabwa ibingana na 50% ku buntu, indi 50% ikazishyurwa ariko nta nyungu.

Sekomo Birame ati: “Twishimiye ko imishinga myinshi yari yasabye, yatsinze ihabwa ibikoresho bya  kuzamura urwego rw’ibyo bakora. Ni ibintu twiteze ko bizazamura umusaruro wo mu nganda z’Abanyarwanda binyuze no mu guhanga udushya.”

Dr. Christian Sekomo Birame

Umwe mu bahawe iriya nkunga witwa Etienne Uwimana uyobora ikigo ALCOMEC avuga ko inkunga NIRDA yabateye, yerekana ko Guverinoma y’u Rwanda yita ku mishinga igamije iterambere rusange.

Ati: “ Umushinga wa NIRDA witwa Open Calls Program ni uwo gushimirwa ko ukorana n’indi mishinga irimo n’uw’Ababiligi ushinzwe iterambere mpuzamahanga Enabel hagamijwe gufasha ba rwiyemezamirimo kugera ku ntego zabo.”

Jean Paul Haganimana nawe ari mu bafashijwe binyuze muri kiriya gikorwa.

Avuga ko imashini yahawe ngo akore, ari zo zamuzamuye kandi ngo yasabwe kuzishyura 50% gusa andi akayasonerwa.

Ibi niko bimeze no kuri Yves Nkubito ufite ikigo yise Nkubito Entreprise.

Gahunda ya NIRDA yiswe Open Calls Program igamije guha ba rwiyemezamirimo uburyo bwiza bwo kubona igishoro kugira ngo bakore biteze imbere,

Ni gahunda igamije guteza imbere inganda zo mu nzego zitandukanye z’ubukungu.

TAGGED:BiramefeaturedIngandaInguzanyoNIRDASekomo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umunyafurikakazi Yatorewe Kuyobora Ihuriro Mpuzamahanga Ry’Inteko Zishinga Amategeko
Next Article Abakozi Ba REG Bari Mu Biba Ibyuma By’Amashanyarazi-RIB
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Ruri Kureshya Abakire Bo Mu Buhinde

MINEDUC Yagiye Gutoza Abanyeshuri Isuku

Irani: Abamaze Kugwa Mu Myigaragambyo Bagera Kuri 500

Muhanga: Bashinja Sosiyete Icukura Amabuye Y’Agaciro Kubambura

Miliyari Frw 1.2 Ziva Mu Gusura Nyungwe Zigiye Gufasha Abandi Bayituriye Kubaho Neza

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Menya Imyanzuro Y’Inama Nkuru Ya 17 Ya FPR-Inkotanyi Iheruka

Kigali: Impunzi Zo Muri DRC Zigarambirije Imbere Ya Ambasade Ya Amerika

You Might Also Like

Ubukungu

Ese Robo Zitwara Imodoka Mu Buryo Butekanye Kurusha Abantu?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Nyuma Y’u Rwanda, IShowSpeed Yakomereje Muri Kenya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubumenyi N'Ubuhanga

Menya Impamvu Kugabanya Ibiro Bigora

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Irani: Imyigaragambyo Ikomeje Kuzengereza Leta

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?