Abahanze Udushya Mu By’Inganda Batewe Ingabo Mu Bitugu Na Leta

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibikorerwa mu nganda, NIRDA, kishimira ko hari imishinga umunani giherutse gutera inkunga kugira ngo abayishinze bakore neza, ibateze imbere.

Ni muri gahunda iki kigo cyatangiye mu mwaka wa 2018 igamije ko imishinga ukorewe mu nganda itera imbere, abayitangije ntibahombe rugikubita kuko bikoma mu nkokora guhunda yo guhanga udushya n’iterambere muri rusange.

Dr. Christian Sekomo Birame uyobora ikigo  NIRDA avuga ko nyuma yo gusuzuma ubusabe bw’abantu baba bashaka guterwa inkunga y’ibikoresho byo mu nganda bakoramo, nibwo bareba abujuje ibisabwa, bagahabwa ibingana na 50% ku buntu, indi 50% ikazishyurwa ariko nta nyungu.

Sekomo Birame ati: “Twishimiye ko imishinga myinshi yari yasabye, yatsinze ihabwa ibikoresho bya  kuzamura urwego rw’ibyo bakora. Ni ibintu twiteze ko bizazamura umusaruro wo mu nganda z’Abanyarwanda binyuze no mu guhanga udushya.”

- Advertisement -
Dr. Christian Sekomo Birame

Umwe mu bahawe iriya nkunga witwa Etienne Uwimana uyobora ikigo ALCOMEC avuga ko inkunga NIRDA yabateye, yerekana ko Guverinoma y’u Rwanda yita ku mishinga igamije iterambere rusange.

Ati: “ Umushinga wa NIRDA witwa Open Calls Program ni uwo gushimirwa ko ukorana n’indi mishinga irimo n’uw’Ababiligi ushinzwe iterambere mpuzamahanga Enabel hagamijwe gufasha ba rwiyemezamirimo kugera ku ntego zabo.”

Jean Paul Haganimana nawe ari mu bafashijwe binyuze muri kiriya gikorwa.

Avuga ko imashini yahawe ngo akore, ari zo zamuzamuye kandi ngo yasabwe kuzishyura 50% gusa andi akayasonerwa.

Ibi niko bimeze no kuri Yves Nkubito ufite ikigo yise Nkubito Entreprise.

Gahunda ya NIRDA yiswe Open Calls Program igamije guha ba rwiyemezamirimo uburyo bwiza bwo kubona igishoro kugira ngo bakore biteze imbere,

Ni gahunda igamije guteza imbere inganda zo mu nzego zitandukanye z’ubukungu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version