Abakozi Ba REG Bari Mu Biba Ibyuma By’Amashanyarazi-RIB

Iyo bangije amashanyarazi bihenda benshi

Urwego rw’Ubugenzacyaha  ruvuga ko rwaje kubona ko mu bantu biba intsinga baba barimo abakozi b’Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza ingufu, REG.

Umuvugizi warwo Dr. Thierry B. Murangira aherutse kubwira RBA ko basanze mu bantu bafashwe harimo abakozi b’uru rwego.

Avuga ko abajya kwiba intsinga z’amashanyarazi atari abantu bose ahubwo ari abazi iby’amashanyarazi.

Ikindi ngo ni uko baza bafite ibikoresho byo gukora amashanyarazi bigakorwa hagamijwe kujijisha abaturage.

Murangira avuga ko ibyo aba bantu bakora bigira ingaruka zikomeye ku iterambere rusange ry’abaturage kuko iyo amashanyarazi abuze bidindiza iterambere kandi bikaba batera urupfu ku bantu barimo ababagirwa kwa muganga, indembe zikeneye umwuka, kugorana mu byo gucunga umutekano kuko ibisambo bikunda umwijima n’ibindi bibi.

Umuvugizi wa RIB Dr. Thierry B. Murangira

Muri icyo kiganiro yahaye RBA mu minsi yashize, Dr. Murangira avuga ko abantu bagombwe kujya babaza abantu baje gukora amashanyarazi niba bafite amakarita abaranga kuko hari abitwaza ko bakorera REG bakaza gukora ibyo byaha kuko abantu baba bari bubizere.

Ikindi avuga ni uko akenshi abakora ibyo byaha baba bashaka icyuma kiri imbere mu rutsinga gikoreshwa muri byinshi birimo n’imitako bita imiringa kuko ubundi imbere mu rutsinga habamo akuma bita umuringa ari ko Cuivre mu Gifaransa cyangwa Copper mu Cyongereza.

Abakora ibyo byaha basabwa kubireka kuko iyo bafashwe bahanwa nk’abantu bakoze ibyaha bikomeye kuko bidindiza iterambere rusange.

Abaha ubutumwa ko iyo urukiko rubahamije ibyaha bahanishwa ibihano bikomeye birimo gufungwa hagati y’imyaka itatu n’itanu cyangwa ihazabu iri hagati ya miliyoni Frw 3 na miliyoni Frw 5.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version