Abakora mu Kigo Africa In Colors gikorera mu Rwanda bagiye gutangiza icyiciro cya kabiri cy’amahugurwa agamije guha ubumenyi abahanzi, abanyabukorikori n’abandi Banyarwanda babishaka kugira ngo bifashishe ikoranabuhanga mu kazi kabo.
Umuyobozi wa Africa In Colors witwa Raoul Rugamba avuga ko intego yabo ari ugufasha abahanzi kumenya uko bakoresha ikoranabuhanga bakagura ubumenyi bwabo mu gutunganya umuziki.
Yavuze ko bazakorana n’abantu 20 batoranyijwe nyuma yo kwandika babisaba ariko bagahabwa ikizamini.
Ati: “ Twatanze itangazo rimenyesha abantu ko dufite gahunda yo kubaha amahugurwa muri uru rwego hanyuma abumvise bashishikajwe nabyo barandika babisaba, tubaha ikizami dutoranyamo 20 babitsinze neza.”
Bamwe mu bantu bazafasha mu guha amasomo bariya banyeshuri barimo abasanzwe barihangiye imirimo nk’iriya barimo uwo muri Tunisia, muri Uganda n’ahandi.
Rugamba yavuze ko u Rwanda rwasanze ari byiza gukorana n’ibindi bihugu, umushinga ukaguka, ukaba umushinga nyafurika.
Africa In Colors ikorana n’abandi bantu bakora mu nzego twavuze haruguru bo mu bihugu 37.G
Umushinga wo gukorana n’abahanzi muri ibi bikorwa ngo bawutangiye mu mwaka wa 2008 ugenda ukora.
Mu gihe cya Guma mu Rugo ya mbere, hari inama yabaye yifashishije ikoranabuhanga ihuza abahanzi, n’abandi banyabukorikori ngo baganire n’abo muri Africa in Colors uko batangira gutekereza imishinga ihamye yazaterwa inkunga ikaguka binyuze mu ikoranabuhanga.,
Mu rwego rw’ikoranabuhanga kuri iyi nshuro, abazafashwa bazigishwa uko bakora irikoresha ibyo bita 3D, iri rikaba ryifashishwa mu guhanga inkuru zihambaye zikorwamo filimi.
Intego ni uko mu gihe kiri imbere, Abanyarwanda bazajya bakora filimi zishingiye ku mateka yabaranze, urugero nk’intambara z’umwami w’u Rwanda Kigeli IV Rwabugiri.
Rwabugiri uyu yagabye hanze y’u Rwanda ibitero 13 byari bigamije kwagura u Rwanda.
Ikindi Raoul Rwigamba avuga kizagirira akamaro abahanzi ni ukumenya uko ikoranabuhanga ryazabafasha gukoresha ibyuma bigezweho mu gukora indirimbo zikoze nk’uko ikoranabuhanga ry’ubu ribishoboza abarikoresha.
Umwe mu basanzwe batunganya umuziki mu Rwanda witwa Pastor P wari uri ahabereye biriya biganiro, yashimye kiriya gikorwa avuga ko nikigera ku ntego zacyo kizafasha benshi.
Banki ya Kigali niyo izatera inkunga imishinga y’abantu bazaba batoranyijwe ngo bakore iriya mishinga.
Muri iki kiganiro yari ihagarariwe naHernica Samantha Kimenyi.
Yavuze ko Banki yari agarariye izakomeza gukorana na bariya ba rwiyemezamirimo nibigaragara ko ibyo bakora bigira akamaro koko.
Avuga ko kandi Banki ya Kigali igamije gufasha Abanyarwanda kugira ubumenyi buhagije mu nzego zitandukanye bityo ibyo bakora bikaba bishingiye ku buhanga.