Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abahanzi, Abanyabukorikori… Bagiye Guhugurwa Uko Babikorana Ikoranabuhanga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ikoranabuhanga

Abahanzi, Abanyabukorikori… Bagiye Guhugurwa Uko Babikorana Ikoranabuhanga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 March 2022 6:31 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
????????????????????????????????????
SHARE

Abakora mu Kigo Africa In Colors gikorera mu Rwanda bagiye gutangiza icyiciro cya kabiri cy’amahugurwa agamije guha ubumenyi abahanzi, abanyabukorikori n’abandi Banyarwanda babishaka kugira ngo bifashishe ikoranabuhanga mu kazi kabo.

Umuyobozi wa Africa In Colors witwa Raoul Rugamba avuga  ko intego yabo ari ugufasha abahanzi kumenya uko bakoresha ikoranabuhanga bakagura ubumenyi bwabo mu gutunganya umuziki.

Yavuze ko bazakorana n’abantu 20 batoranyijwe nyuma yo kwandika babisaba ariko bagahabwa ikizamini.

Ati: “ Twatanze itangazo rimenyesha abantu ko dufite gahunda yo kubaha amahugurwa muri uru rwego hanyuma abumvise bashishikajwe nabyo barandika babisaba, tubaha ikizami dutoranyamo 20 babitsinze neza.”

Bamwe mu bantu bazafasha mu guha amasomo bariya banyeshuri barimo abasanzwe barihangiye imirimo nk’iriya barimo uwo muri Tunisia, muri Uganda n’ahandi.

Rugamba yavuze ko u Rwanda rwasanze ari byiza gukorana n’ibindi bihugu, umushinga ukaguka, ukaba umushinga nyafurika.

Africa In Colors ikorana n’abandi bantu bakora mu nzego twavuze haruguru bo mu bihugu 37.G

Umushinga wo gukorana n’abahanzi muri ibi bikorwa ngo bawutangiye mu mwaka wa 2008 ugenda ukora.

Mu gihe cya Guma mu Rugo ya mbere, hari inama yabaye yifashishije ikoranabuhanga ihuza abahanzi, n’abandi banyabukorikori ngo baganire n’abo muri Africa in Colors uko batangira gutekereza imishinga ihamye yazaterwa inkunga ikaguka binyuze mu ikoranabuhanga.,

Mu rwego rw’ikoranabuhanga kuri iyi nshuro, abazafashwa bazigishwa uko bakora irikoresha ibyo bita 3D, iri rikaba ryifashishwa mu guhanga inkuru zihambaye zikorwamo filimi.

Intego ni uko mu gihe kiri imbere, Abanyarwanda bazajya bakora filimi zishingiye ku mateka yabaranze, urugero nk’intambara z’umwami w’u Rwanda Kigeli IV Rwabugiri.

Pastor P

Rwabugiri uyu yagabye hanze y’u Rwanda ibitero 13 byari bigamije kwagura u Rwanda.

Ikindi Raoul Rwigamba avuga kizagirira akamaro abahanzi ni ukumenya uko ikoranabuhanga ryazabafasha gukoresha ibyuma bigezweho mu gukora indirimbo zikoze nk’uko ikoranabuhanga ry’ubu ribishoboza abarikoresha.

Umwe mu basanzwe batunganya umuziki mu Rwanda witwa Pastor P wari uri ahabereye biriya biganiro, yashimye kiriya gikorwa avuga ko nikigera ku ntego zacyo kizafasha benshi.

Banki ya Kigali niyo izatera inkunga imishinga y’abantu bazaba batoranyijwe ngo bakore iriya mishinga.

Muri iki kiganiro yari ihagarariwe naHernica Samantha Kimenyi.

Yavuze ko Banki yari agarariye izakomeza gukorana na bariya ba rwiyemezamirimo nibigaragara ko ibyo bakora bigira akamaro koko.

Avuga ko kandi Banki ya Kigali igamije gufasha Abanyarwanda kugira ubumenyi buhagije mu nzego zitandukanye bityo ibyo bakora bikaba bishingiye ku buhanga.

TAGGED:AbahanziAbasorefeaturedIkoranabuhangaInkumiRwandaUbukorikori
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mashami Vincent Azibukirwa Ho Iki Mu Mupira W’Amaguru Mu Rwanda?
Next Article Ubufatanye Hagati Y’u Rwanda Na Singapore Bwageze No Mu Butabera
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Rwanda: Ntibiramenyekana Uko Amakipe Azahura Muri Shampiyona Ya 2025/2026

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

Ushaka Kuyobora FERWAFA Afitiye Abasifuzi Gahunda Yo Kubahemba

Ibibera Muri DRC Bitugiraho Ingaruka Mu Buryo Bwinshi- Amb. Ngoga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUmutekano

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?