Abahanzi Nyarwanda Babwiwe Akamaro Ko Gukorana N’Ab’Ahandi

Mu gihe mu Rwanda hateganywa inama izahuza abahanzi barenga 20 muri Afurika, bagenzi  babo bo mu Rwanda bagirwa inama yo kwagura imikoranire na bagenzi babo bo kuri uyu mugabane.

Imwe mu mpamvu abahanzi bo mu Rwanda batamamara cyane muri Afurika ni uko batinze gukorana na bagenzi babo bo mu Karere u Rwanda ruherereyemo n’ahandi muri Afurika.

Kudakorana nabo byatumye bamara imyaka irenga 15 bazwi mu gihugu cyabo n’ahandi mu karere ariko naho bitari cyane.

Kuba baratinze kwamamara muri ubwo buryo byanemejwe na Uncle Austin, umwe mu bahanzi bo hambere akaba n’umunyamakuru ubimazemo igihe.

Avuga ko mu myaka myinshi amaze muri uyu mwuga, yasanze ikibazo cyabayeho ari uko abahanzi batabonye uburyo bwo kwagura aho bakorera umuziki ngo banakorane n’abandi ba kure.

Uncle Austin asanga kuba abahanzi bataratangiye gukorana n’abandi bo mu Karere kuva kare, umuziki nyarwanda mu myaka irenga 20 irenga, baba bageze kure cyane.

Ati: “Ubu tuba turi ku rwego rw’abahanzi bo muri Nigeria n’ahandi muri Afurika. Iyo tuza kugaragara kare ubu tuba dufite abahanzi baharanira Grammy Awards”.

Austin avuga ko amazi atararenga inkombe, ko k’ubufatanye na Guverinoma umuziki w’u Rwanda n’abahanzi nyarwanda bahawe uburyo bwo gukoreramo no kwagura ibyo bakora.

Umwe mu bo mu kigo Music In Africa Foundation cyateguye iriya nama witwa Eddy avuga ko Inama Access Music in Africa avuga ko urubyiruko rukwiye kumenya ko umuziki ari akazi kinjiriza ba nyirako.

Avuga ko mu mwaka wa 2013 ari bwo bashinze Ikigo Music In Africa gishingirwa muri Kenya.

Ni urubuga abahanzi bahuriramo bakanamenyeramo uko bakwiteza imbere bakoranye n’abandi.

Ati: “ Mu biganiro tugirana twigishanya uko umuziki ukorwa, tukabwirana ko gukoresha ibihangano by’abandi bigira ingaruka. Abahanzi bo muri Afurika bacibwa amande abarirwa mu madolari menshi bazira gukoresha ibihangano by’abandi”.

Avuga ko bahisemo gukorera iriya nama mu Rwanda kubera ko ari igihugu kiri kuzamura umuziki wacyo kandi gifite abahanzi bazi akazi kabo.

Icyakora agira abahanzi bo mu Rwanda inama yo gukomeza gukorana na bagenzi babo bakungurana ibitekerezo by’uko bazamura urwego.

Muri uko gukorana bagasangiza abatuye isi ibihangano byabo ariko bakirinda ko bahanirwa kwigana iby’abandi igihe cyose babishyize kuri murandasi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko no guteza imbere ubuhanzi Sandrine Umutoni avuga ko u Rwanda rukora uko rushoboye ngo ruteze imbere abahanzi ariko nanone bigakorwa batica amategeko agenga uburenganzira ku gihangano bwite cya runaka.

Ati: “Dufite amategeko asobanutse afasha uruganda rw’umuziki kugira ngo abahanzi bacu bakore neza ariko batishe amategeko”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’ubuhanzi

Umutoni avuga ko Minisiteri akorera ikorana n’abandi bafatanyabikorwa hagamijwe guteza imbere abahanzi.

Muri urwo rwego kandi, Guverinoma ikorana n’itangazamakuru kugira ngo abahanzi bakomeze kumenyekanisha ibyo bakora.

Mu gihe cy’iminsi itatu mu kwezi ku Ugushyingo, mu Rwanda hazaba inama izahuza abahanzi mpuzamahanga bo muri Afurika, ikaba yarateguwe n’ikigo kitwa Access Music in Africa Foundation.

Izahuza abahanzi barenga 20 bavuye mu bihugu birenga 15 by’Afurika.

Izaba hagati y’italiki 14 kugeza taliki 16, Ugushyingo, 2024.

Abahanzi nyarwanda bazitabira iriya nama batoranyijwe binyuze mu gutanga amakuru abareba kugira ngo harebwe niba bujuje ibisabwa.

Ababishatse nibo batanze ibyangombwa baratoranywa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version