Dr. Joseph Karemera Wabaye Ambasaderi Na Minisitiri Yatabarutse

Dr . Joseph Karemera wabaye Ambasaderi, muganga ndetse na Colonel mu ngabo z’u Rwanda yatabarutse. Ku rugamba rwo kubohora u Rwanda yari mu bavuraga inkomere.

Inkuru yo gutabaruka kwa Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, taliki ya 11, Ukwakira, 2024.

Col. (Rtd) Dr Joseph Karemera ni umwe mu bashinze Umuryango FPR Inkotanyi ubwo yari amaze imyaka 40 mu buhungiro.

Nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa  1994 no kubohora Igihugu, Col. (Rtd) Dr Joseph Karemera yabaye mu myanya itandukanye mu nzego z’ubuyobozi.

Nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, Col. (Rtd) Dr Joseph Karemera yabaye Minisitiri w’ubuzima, umwanya yamazeho imyaka itanu.

Mu mwaka wa  1999, Col. (Rtd) Dr Joseph Karemera yahawe inshingano zo kuba Minisitiri w’Uburezi, asimbuye Dr.Ngirabanzi Laurien, uyu nawe akaba yarasimbuwe na Emmanuel Mudidi.

Mu nshingano zitandukanye yagiye anyuramo, Col. (Rtd) Dr Joseph Karemera yanabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version