Abayapani Barokotse Bombe Atomike Bahawe Igihembo Cy’Amahoro Cya Nobel

Itsinda ry’Abayapani bitwa Nihon Hidankyo bahawe igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel cy’umwaka wa 2024.

Abo bantu bavuga ko barokotse bombe atomike yarashwe muri Hiroshima na Nagasaki mu mwaka wa 1945 ubwo bombe ebyiri zo muri ubu bwoko zaraswaga mu Buyapani zirashwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Amerika yagira ngo ice intege abasirikare b’Ubuyapani bari bamereye nabi ingabo z’Amerika mu Ntambara ya Kabiri y’Isi.

Abahawe igihembo cya Nobel cy’amahoro ni bamwe mu barokotse izo bombe.

- Kwmamaza -

Bose ni abantu bakuru bageze mu myaka irenga 75 y’amavuko.

Bashimiwe ko nyuma yo kurokoka izo bombe bashinze ihuriro ryazengurutse hirya no hino ku isi ribwira abantu ububi bwo gukora no gutunga ibisasu bya kirimbuzi.

Babivugaga babizi kuko bari bazi uko umuriro wa biriya bisasu ushyuha!

Umuyobozi wa Komite ishyiraho igihembo cya Nobel witwa Joergen Watne Frydnes yavuze ko abahawe kiriya gihembo, bagize uruhare rukomeye mu kwemeza isi ko biriya bisasu ari bibi koko.

Itsinda rya bariya Bayapani ryashinzwe mu mwaka wa 1956, rizenguruka hirya no hino ku isi bavuga ibibi bya biriya bisasu.

Banubatse urubuga rwa murandasi rugaragaraho inama abo bagabo batanga kuri iki kibazo.

Si ubwa mbere abahawe iki gihembo bari bashyizwe ku rutonde rw’abagikwiye ariko ntibibahire.

Mu mwaka wa 2005 nabwo byarabaye.

Twabibutsa ko amateka yerekana ko taliki 06, Kanama, 1945 indege y’intambara ya Amerika yarekuriye bombe ikozwe mu kinyabutabire cya Uranium mu mujyi wa Hiroshima yica abantu 140,000.

Nyuma y’iminsi itatu ni ukuvuga taliki 09, ikindi gisasu nk’iki cyarashwe mu Mujyi wa Nagasaki bituma Ubuyapani bucika intege, buba buratsinzwe intambara ya kabiri y’isi irangira ityo.

Bamwe mu barokotse izo bombe babwiye itangazamakuru ryo mu Buyapani ko batigeze barota na rimwe ko bazahabwa kiriya gihembo.

Igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel kiba gifite agaciro ka miliyoni $1 ni ukuvuga miliyari irenga y’amafaranga y’u Rwanda.

Si amafaranga gusa abagihawe batahana kuko bahabwa n’impamyabumenyi ndetse n’umudali wa zahabu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version