Abahanzi Nyarwanda Mu Bukangurambaga Bwo Kurwanya COVID-19 I Rubavu

Bamwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda barimo na Jules Sentore baherutse kwegera abaturage ba Rubavu bakorera ubucuruzi muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo babumvisha akamaro ko kwikingiza COVID-19.

Ni mu bukangurambaga abahanzi hamwe na Miss Rwanda 2021 bafatanyije n’Ikigo cy’ubuzima, RBC, bwiswe ‘KingiraURwanda.’

Ku rubuga rwa Twitter rwa RBC handitse ko ririya tsinda ryasuye umupaka muto ukoreshwa n’abacuruzanya na Repubulika ya Demukarasi ya Congo witwa Petite Barrière.

Aha hari site ikingirirwaho abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

- Advertisement -

Ahandi bariya bahanzi bahuriye n’abaturage ni Ku kigo nderabuzima cya Nyundo.

Abahanzi baganirije urubyiruko barubwira ibyiza byo kwikingiza

Kubera aho uriya mupaka uherereye kandi ukaba uturanye n’ibice bya Repubulika ya Demukarasi ya Congo bishobora kuba bituwe n’abaturage batirinda COVID-19 nk’uko bimeze mu Rwanda, bituma Abanyarwanda bahora bashishikarizwa kuhitondera.

Mbere tariki 13, Nzeri, 2021 itsinda ry’abashyitsi bo mu Muryango w’Afurika y’i Burasirazuba riyobowe na Hon Christophe Bazivamo naryo ryasuye Akarere ka Rubavu.

Icyo gihe bahatangije ubwogero bw’intoki bise ‘Bosebabireba.’

Kimwe mu byabagenzaga nk’uko ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwabyanditse kuri Twitter kwari ukuhatangiza uburyo bwise ko bugezweho bwo gukaraba intoki mu rwego rwo gukomeza kwirinda indwara zandura harimo na COVID-19.

Ziriya ntumwa zisuye ahari Agakiriro ka Mbugangari ndetse n’umupaka witwa La Corniche n’undi witwa Petite Barrière, aha hakaba ari ho hashyirwa bwa buryo bushya bise ‘Bosebabireba.’

Ubwogero bise ‘Bosebabireba’

Christophe Bazivamo yabwiye abari bamwakiriye n’abo bazanye ko uburyo bushya bagiye gutangiza muri kariya gace buzatuma ubwandu muri kariya gace bugabanyuka cyane  cyane ko ari agace gakoreshwa cyane kubera abaza n’abava mu Rwanda kubera ubuhahirane hagati y’u Rwanda na DRC.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version