Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda yoherereje Mozambique toni 20 z’ibiribwa byo kuyigoboka kubera imyuzure imaze igihe yarashegeshe iki gihugu.
Si ibiribwa gusa ahubwo u Rwanda rwatanze n’imiti n’ibindi nkenerwa byagoboka abantu bari mu kaga.
Kuri X hari itangazo ry’iyo Minisiteri rikaba rigira riti: “Guverinoma y’u Rwanda yoherereje Mozambique toni 20 zirimo ibiribwa, imiti n’ibindi bikoresho byo kugoboka iki gihugu cyibasiwe n’imyuzure yahitanye abaturage, ituma abandi bava mu byabo.”
Mu mwaka wa 2025, u Rwanda rwoherereje Gaza indi nkunga ya toni 40 z’ibiribwa n’imiti byo gufasha abaturage ba Gaza bari bafite ibibazo byo kubona imiti n’ibiribwa byo kubaramira muri iki gihe kibakomereye.
U Rwanda na Mozambique bifitanye umubano watangiye mu mwaka wa 1990, ukomeza gukura ndetse mu mwaka wa 2021, inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique zatangiye gukorana mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado yari yarahungabanyijwe bikomeye n’umutwe wa Ansar al Sunnah.