Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abaherutse Kutwandikaho Badusebya Bari Bakwiye Gukoresha Amafaranga Mu Bindi- Kagame
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Abaherutse Kutwandikaho Badusebya Bari Bakwiye Gukoresha Amafaranga Mu Bindi- Kagame

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 June 2024 3:26 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida Kagame yakomoje ku banyamakuru baherutse kwihuza bandika ibyo bise Forbidden Stories bavuga ko ubuyobozi bw’u Rwanda ari bubi, ko bari bakwiye gukoresha amafaranga yabo mu bindi.

Ku byerekeye abavuga ko u Rwanda rudafite demukarasi, Kagame avuga ko ibye ari ukureba niba inshingano ze azubahiriza neza nk’umuyobozi w’u Rwanda.

Ibi ngo ni inshingano ze nk’uko yabyiyemeje nk’Umukuru w’u Rwanda.

Ku rundi ruhande, avuga ko u Rwanda atari akarwa ku buryo ibibera ahandi bitarugiraho ingaruka ariko akemeza ko buri gace k’isi kagira ibyako bitewe n’uko kabayeho, haba mu mico, mu majyambere n’ibindi.

Kagame avuga ko kuri we ikibazo ari uko abamujora bibeshya ko ibyo bavuga ari ukuri, ntibumve ko bashobora kuba bibeshya.

Avuga ko ibibazo bibera hirya no hino ku isi u Rwanda nta ruhare rubigiramo, ibyo bikaba ibibazo wasanga muri Afurika, muri Aziya, hagati y’Uburayi n’Uburusiya n’ahandi.

Agaruka kuri Demukarasi nk’uko abantu bayivuga, asanga muri iki gihe ihabwa ubusobanuro hashingiwe uko abantu babyumva.

Ibi ngo nibyo bituma bamwe bajora abandi uko bayobora ibihugu byabo.

Icyo avuga ko atemeranya nacyo ni uko hari abaza bakabwira abandi uko bakwiye guhangana n’ibibazo byabo, kandi bakabikora birengagiza ko bari muri bamwe babateza ibyo bibazo.

Yageze ubwo avuga ku banyamakuru baherutse kwibasira u Rwanda mucyo bise ‘ Forbidden Stories’ yababwiye ko byari bube byiza iyo amafaranga bakoresheje bavuga ko ubuyobozi b’u Rwanda rutameze neza bayakoresha mu bindi.

Ku zindi ngingo yagarutseho mu gice cya mbere cy’ikiganiro yahaye RBA, Kagame yavuze ko hari amateka mabi y’u Rwanda yahindutse kandi yahindutse kugira ngo Abanyarwanda bishimire icyo bari cyo n’aho bagana kandi bigakorwa ari bo babanje kubyigenera.

Avuga ko Abanyarwanda  mu mateka ya Jenoside yabaye mu gihugu cyabo bashyizwe mu byo kwangana ariko ngo mu kwibohora Abanyarwanda batangiye indi nzira yabagejeje ku majyambere atarashimishije bose.

Ngo hari abifuza ko Abanyarwanda badindira, babaho bakennye bikaba ari byo bibaherana.

Mu kwibohora kwabo, Kagame yibutsa Abanyarwanda ko ari bo bakwiye kwimenya.

Ati: “Umunyarwanda wo mu gihe kiri imbere namubwira ko ibyo twagezeho tubivanemo ibidukomeza. Icyiza cy’ibyo twagezeho ni uko byarekana ibishoboka kandi bigaragara ko bituruka mu Banyarwanda.

Asanga byoroshye kwigisha Umunyarwanda w’ubu kuko hari ibyiza yibonera, bimwereka ko n’ibindi bishoboka kuzaba byiza kurushaho mu gihe kiri imbere.

Perezida Kagame avuga ko ibyo atari inkuru mbarirano ahubwo ari ibyo abantu bareba kandi bigamije guteza imbere ubuzima bwabo.

Icyakora ngo ibyo abantu bagezeho kugeza ubu, ntibihagije.

Kuri we, abantu bashaka kugera kure hashoboka bahora bumva ko aho bari hadahagije kandi bikagaragarira ku bibazo bihari bigomba gukemuka.

Yatanze urugero rw’uko niba amashanyarazi ari kuri 70% irenga, ari ngombwa ko iyo mibare isigaye ngo byuzure nayo igerweho.

Nta Munyarwanda ngo ukwiye gusigara inyuma mu majyambere ayo ari yo yose.

Ku byerekeye amatora y’Umukuru y’igihugu azaba muri Nyakanga, 2024, yavuze ko n’ubwo buri muntu afite uburenganzira bwo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda ariko ngo abafite uburenganzira kurushaho ni Abanyarwanda bazatora uwabageza kucyo bifuza.

Perezida Kagame yavuze ko mubyo atakoze mu bihe byatambutse ari ngombwa ko azagikora kugira ngo nubwo ashimirwa ko yakoze byiza, ahubwo azakore n’ibirenze.

Ati: “ Mu ipiganwa ry’ubuyobozi ngomba gupiganwa inshuro ebyiri. Ibishimwa ko hari ibyo twagezeho ibyo nibyo ariko kuri jye hari ibyo ngomba gukora mu gihe kiri imbere”.

TAGGED:AbanyamakuruAbanyarwandaAmatorafeaturedKagameKwiyamamaza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uganda: Uwayoboraga Ingabo Zirinda Museveni Yavanywe Mu Nshingano
Next Article Kagame Yanenze Urubyiruko Rwica Ikinyarwanda Nkana
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Nzanywe No Guhanga Udushya- Umuyobozi Mushya Wa Airtel Rwanda 

Madagascar: Ingabo Zafashe Ubutegetsi 

Hateranye Inama Y’Abajyanama Ba Perezida Kagame

Njozi: Indirimbo Nshya Ya Element Yatunganyijwe N’Usanzwe Ukorana Na Diamond

Intumwa Za DRC N’Iza AFC/M23 Zongeye Kuganirira i Doha

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Imikino Ya NBA Igiye Gusubukurwa Mu Bushinwa

You Might Also Like

IkoranabuhangaImibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Rwanda: Ababyeyi Baraburirwa Ngo Barinde Abana Ibibi Bya Interineti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Ingabire Immaculée Agiye Gushyingurwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Hamas Iherutse Guhura Mu Ibanga N’Intumwa Za Amerika Kubera Kudashira Amakenga Israel

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Yasinyanye N’Abarabu Amasezerano Yo Kubaka Gaza Nshya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?