Ubuyobozi muri Hong Kong buvuga ko kugeza ubu imibiri 94 y’abahitanywe n’inkongi ari yo yamaze kuboneka.
Iyo nkongi yatangiye kuwa Gatatu Tariki 26, Ugushyingo, 2025.
Uko iminsi ihita kandi niko icyizere cy’uko hari abazaboneka bakiri bazima kiyoyoka.
Ikindi abatabazi bafitiye impungenge ni ukubona byibura n’imibiri itarakongoka kuko umuriro waje utunguranye kandi ufite inkubiri k’uburyo hari ibyago ko hari bakongotse burundu.
Nyuma y’amasaha arenga 25 barwana nayo, abatabazi bahagarutad kuzimya, bavuga ko ahubwo hakurikiraho gushakisha imibiri itarakongowe n’umuriro no gusukura aho byabereye.
Bizakurikirwa no gushaka uko abantu bashyingurwa.
Mu bahitanywe n’iyo nkongi harimo n’umwe mu batabazi, umukunzi we akaba yabwiye BBC ko umuntu we yari incuti nyayo kandi yamuberaga ibisubizo muri byose.
Abaturage ariko bafitiye Leta uburakari, bakavuga ko iriya nkongi yari bukumirwe hakiri kare.
Polisi ya Hong Kong ivuga ko yasuzumye isanga inyubako iyo nkongi yatokombeje yari yubakishije ibikoresho bidashobora guhangana n’inkongi yo ku rwego rwa gatanu, ari narwo ivugwa aha yari iriho.
Mu gihe hagitegerejwe andi makuru, abaturage bavuga ko kwizera ko bazabona ababo bisa no kurota ku manywa.
Ikindi ni uko hari abantu 50 bakirembeye mu bitaro, abo bakaba barimo abakabakaba 40 bamerewe nabi cyane.
Umwe mu baturage yabwiye Agence France Presse ati: “Yewe kwizera ko hari abo tuzasanga bakiri bazima byahagaze pe!”
Polisi kandi yatangiye gukoresha ikoranabuhanga mu gusuzuma imirambo ngo hamenyekane abo bantu harebwe niba na benewabo bamenyekana.
Inkongi ivugwa aha yibasiye imiturirwa irindwi iri mu miturirwa icyenda igize icyanya bise Wang Fuk Court.
Ibikekwa kuba intandaro y’inkongi
Iperereza ku cyateye iyo nkongi rirakomeje.
Icyakora hari ibyo abahanga mu bwubatsi ndetse bamwe bigisha muri Kaminuza bemeza ko byaba ari byo ntandaro yayo.
Guan Yeoh wigisha ubuhanga mu bwubatsi muri Kaminuza yitwa University of New South Wales yabwiye BBC ko kuba ku nkuta za ziriya nyubako hari harashyizwe ibintu bikozwe muri pulasitiki kandi bishobora kwaka biri mu byashyize mu kaga izo nyubako.
Ati: “Ababikoze basaga n’abari bategereje inkongi bihanganye.”
Ikindi ni uko hari n’imigano yari mu byari hafi aho kandi ibi biti biri mu bigurumana cyane iyo bikongejwe.
Uburebure bw’iriya miturirwa nabwo byananije abatabazi bituma kugeza hejuru cyane amazi n’ibindi bituma umuriro uzima bigorana cyane.