Hong Kong: Abishwe N’Inkongi Barakabakaba 100

Byibura abantu 75 nibo bamaze kubonwa bapfuye kubera inkongi yadutse mu nzu ngari yari ituwe n’abarenga 4,500 kandi biganjemo abageze mu zabukuru.

Igiteye inkeke ni uko abenshi muri abo bantu bataraboneka kandi iyo nkongi yadutse mu miturirwa irindwi mu miturirwa icyenda iri mu gace kamwe kari mu dutuwe cyane.

Yaba ikinyamakuru BBC yaba n’ikindi The Economist byombi bivuga ko hari abandi bantu 300 bataraboneka kugeza ubu.

Icyakora mu minsi iri imbere nibwo hazamenyekana umubare nyawo w’abantu bari mu rugo ubwo uriya muriro wadukaga.

Hagati aho Polisi ya Hong Kong ivuga ko byagaragaye ko abubatse ziriya nyubako batazishyizeho uburyo bwo kurinda inkongi ndetse hari abakozi bo mu bigo byubatse ziriya nyubako ngo babazwe iby’uko bazisondetse.

Ifoto: Reuters

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version