Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abahitanywe N’Umwuzure Muri Texas Bageze Kuri 80
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

Abahitanywe N’Umwuzure Muri Texas Bageze Kuri 80

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 July 2025 1:45 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Uyu mwuzure wahitanye benshi bari basinziriye: Ifoto:Texas Tribune.
SHARE

Leta zunze ubumwe z’Amerika cyane cyane imwe muri 50 ziyigize yitwa Texas iri mu gahinda nyuma yo gupfusha abantu 81 abandi 41 bakaba baraburiwe irengero kubera umwuzure uherutse kwibasira iyi ntara ituwe n’abantu miliyoni 31.

Ku wa Gatanu w’Icyumweru gishize hari tariki 04, Nyakanga, 2025 nibwo umwuzure watewe no kuzura bitunguranye k’umwe mu migezi y’aho watembeye ahantu hari hahuriye urubyiruko n’abana bato biganjemo abakorwa urabatikiza.

Byabereye mu gace kitwa Kerr County. Utundi duce twatakaje abantu ni ahitwa Travis, Burnet, Williamson, Kendall no muri Tom Green.

Imibare y’abahitanywe nayo mazi ntisiba kwiyongera bitewe n’imirambo iri kubonwa n’abashinzwe ubutabazi.

Aba bavuga ko hari indi itaraboneka kandi myinshi ku buryo umubare w’abantu ayo mazi yahitanye ushobora kugera ku bantu 100 cyangwa barenga.

Ikigoranye ni uko hari ahandi amazi yarushijeho kwiyongera bitewe n’uko imvura yakomeje kuhagwa, igatinda guhita.

Ni imvura kandi igikomeje kugwa, ikabangamira umuhati w’abatabazi ngo barebe ko babona imibiri y’abo bantu biganjemo abana bahitanywe n’ariya mazi.

Guverineri wa Leta ya Texas Greg Abbott  avuga ko abatabazi bazakomeza gushakisha uko babona abo bantu, ku buryo ntawe uzasigara batamubonye yaba ari muzima cyangwa yapfuye.

Abbott ati: “ Tuzakora ibishoboka byose tubone abantu bacu bose bajyanywe na kiriya kiza”.

Umugezi witwa Guadelupe niwo wujujwe n’imvura yaguye mu gihe cy’isaha imwe uteza ako kaga kose.

Amazi y’uyu mugezi yazamutse ku butumburuke bwa metero umunani asandara mu nkengero, atuma ibihari byose harimo n’abantu birengerwa n’amazi.

Kubera ko hari mu ijoro, abakobwa bari baje ku nkengero z’ayo mazi bahasohokeye mu gikorwa bakunze kuhakorera barengewe n’amazi yabasanze basinziriye ubuzima bwa benshi muri bo burangirira aho.

Hari umwe mu batabazi witwa Gref  Froelick wahoze ari umusirikare mu itsinda kabuhariwe ry’ingabo za Amerika wabwiye BBC ko hari abantu bamwe basanze imirambo yabo muri metero umunani mu bujyakuzimu.

Ikindi ni uko hakiri kujijinganya hagati y’abantu bose bari bakambitse muri kiriya gice.

Perezida wa Amerika Donald Trump kuri iki Cyumweru yatangaje ko igihugu kiri mu bihe by’akaga, asaba abashinzwe ubutabazi guhanga amaso n’ibikorwa byabo bikibanda muri Leta ya Texas.

Abaturage ba Texas cyane cyane abaturiye aho ako kaga kageze bari gukorana n’abatabazi kugira ngo bite ku barokotse kiriya kiza.

Papa Leon XIV nawe yasabiye iruhuko ridashira abahitanywe n’ariya mazi, aboneraho no gusabira abayarokotse ngo bihangane kandi Imana ibibafashemo bongere babeho neza.

TAGGED:AbakobwaAbanaAmaziAmerikafeaturedIkizaTexasUmwuzure
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ingabire Agiye Kuburana Ku Ifungwa N’Ifungurwa By’Agateganyo
Next Article Umuvugizi Wa RDF Agira Urubyiruko Inama Yo Kuzaba Ingirakamaro
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kirehe: Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Inshuti Ya Trump Yishwe 

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Israel Yoherereje Abatuye Gaza Inyandiko Zibasaba Guhunga Inzira Zikigendwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Ebola Yagarutse Muri DRC

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byazamutse

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzima

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?