Abaholandi Basabwe Kutarenza Iminota Itanu Biyuhagira

Kubera ko imbaraga zo gukoresha bashyushya cyangwa bakonjesha ingo zabo zagabanutse kubera ibibazo bafitanye n’u Burusiya, abaturage b’u Buholandi basabwe kutarenza iminota itanu biyuhagira.

Ni ikibazo bamwe bavuga ko kizabakomerera kubera ko muri iki gihe mu Burayi haba hakonje cyane bakeneye amazi ashyushye kugira ngo biyuhagire kuko ntawakwikoza amazi akonje ku rugero ruri munsi ya zero ku gipimo cya Celsius.

Ubuyobozi bw’u Buholandi busaba abaturage kudakoresha ingufu  nyinshi bashyushya amazi kubera ko iziri mu gihugu ari nke.

Ikigo gishamikiye kuri Leta y’u Buholandi kitwa Milieu Centraal kivuga ko kuba Leta yasabye abaturage gukoresha amazi muri buriya buryo biri mu rwego rwo kubafasha kuzigama umuriro n’amafaranga.

- Advertisement -

The Wall Street Journal yanditse ko abaturage b’u Buholandi baramutse bakurikije inama bahawe n’ubuyobozi bw’igihugu cyabo, buri wese yashobora kuzigama byibura  €130 ku mwaka yiyongera ku yandi basanzwe bazigama.

Abaturage ariko bavuga ko batangiye kumenyera iriya mikorere.

Umwe muri bo avuga ko yagabanyije inshuro yiyuhagira mu kwezi kandi ngo iyo yumvise ashyushya ajya ahantu hari amahumbezi.

Umunyamakuru ukora iby’ubukungu muri kiriya gihugu witwa Hans de Kok avuga ko muri Kanama, 2022 umuturage w’u Buholandi yishyuye €503 avuye ku mafaranga  €142 yishyuraga mu kwezi nk’uku mu mwaka wa 2021.

U Burusiya bushinjwa ko buri kwihimura ku Banyaburayi kubera inkunga baha Ukraine mu ntambara buri kurwana nayo.

Buherutse gufunga umuyoboro wa gazi wagaburiraga igice kinini cy’u Burayi none busa n’ubwabuze imbaraga zo guteka no gushyushya  ibyumba ngo abantu baryame batekanye.

Ndetse no guteka byabaye ikibazo k’uburyo hari n’abarya umushyushyo!

Icyakora ibibazo by’u Burusiya na Ukraine bikomeje kuzamba.

Putin avuga ko ingabo ze zizaguma ku rugamba kugeza igihe  zirutsindiye ariko n’abashyigikiye Ukraine nabo bavuga ko batazayitererana.

Ab’ingenzi ni Abanyamerika.

Uretse intwaro bayiha, hari n’abasirikare bayo batoza kugira ngo bazahangane n’igihangange kitwa u Burusiya.

U Burusiya nabwo ariko bufite umufasha witwa u Bushinwa.

U Bushinwa ntibwerura ngo buvuge ko bufasha u Burusiya ariko abazi neza uko umukino w’ububanyi n’amahanga umeze ku rwego rw’isi bazi ko Moscow na Beijing babanye neza.

Intambara y’u Burisyia na Ukraine yazahaje abanyaburayi mu rwego rw’ingufu zo gukoresha ariko izahaza n’Afurika mu rwego rw’ubuhinzi.

Abanyafurika babuze ingano zo kurya babura n’ibikomoka kuri petelori   bihagije , ibiciro ku isoko birazamuka ibibazo biravuka k’uburyo hari n’aho abaturage bigaragambije basaba ko abayobozi babo begura.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version