Mu Bihugu Bifite Ibibazo, Icy’Ibanze Ni Ukutagira Leta- Filozofe Prof Nzeyimana

Umunyarwanda wigisha Filozofiya muri za Kaminuza mpuzamahanga Prof Isaie Nzeyimana avuga ko burya ikibazo cy’ibanze ibihugu bifite ibibazo bigira ari ‘ukutagira Leta.’

Mu kiganiro yahaye ubwanditsi bwa Taarifa yagarutse ku ngingo y’uburyo abona u Rwanda rumaze kwiteza imbere ndetse n’igikenewe kugira ngo iryo terambere rikomereze ku rundi rwego.

Ikiganiro:

Taarifa:Iyo murebye uko iterambere ry’u Rwanda rihagaze musanga ari ibiki bikiribangamira?

- Kwmamaza -

Prof Nzeyimana:  Kureba ni no kugereranya. Ugereranyije ibihugu ibikize n’ibitarakira, mu byo u Rwanda rwubatse, harimo kubaka Leta (Etat), inzego n’ibigo bishamikiye kuri Leta.

Mu bihugu bifite ibibazo usanga icy’ibanze bifite ari ukutagira Leta. Hari ibiganiro byigeze kuba mu Rwanda hagamijwe kurebera hamwe ingingo za filosofiya ya politike Leta y’u Rwanda igenderaho.

Hari mo kubaka Leta « Etat Moderne ». Ni byiza. Bikubiyemo byinshi, ibyo kwirinda, kwitwararika n’ibyo gukora. Aho naho ingero nyinshi z’imikorere ya za Leta « Etats modernes » zirahari.

Iyo inzego zihari, igisigaye ni uko zikorana. Nk’urugero. Minisiteri y’Ubuhinzi ishinzwe umusaruro n’ibikorwa bibanziriza kugeza k’umusaruro. Iyo umusaruro ubonetse, ukabura isoko, ubwo haba hari izindi Minisiteri zitahurije hamwe kuri icyo kibazo.

Minisiteri  y’uburezi irigisha ariko ntitanga akazi; iyo abanyeshuri barangije bakabura akazi, ubwo hari izindi Minisiteri zitahurije kuri icyo kibazo, …

Ni nk’uruhe rwego ruhuza inganda na za Kaminuza ? Ni nk’uruhe ruhuza abanyapolitike n’abashakashatsi ?  …. Hari aho usanga hakwiye, hagati mu Nzego, izindi nzego, icyo mu Gifaransa bita   Organes de concertation inter ministérielles ou inter institutionnelles.’

Ikindi cyo kugereranya : ibihugu bikize si uko bifite ibintu gusa, bifite n’uburyo bwo gukora cyangwa icyo nakwita « organisation ».

Ibyo bihugu byubatse imikorere, biyigira umuco k’uburyo iyo mikorere uyisanga hose : kuva kuri Leta, mu nzego, mu baturage ndetse  n’aho baba bari gukorera.

Hari inyito « définition » mbona ari yo isonanuye neza icyo iterambera ari cyo: gukena si ukutagira ibintu gusa,  ni no kudashobora gukoresha ibyo ufite.’

Ku rundi ruhande no gutera imbere si  ukugira ibintu n’abantu gusa, ni no kugira imikorere.

Ibyo bashimira u Rwanda, akenshi si ibintu, kuko ahenshi banabirusha u Rwanda. Icyo barushimra ni imikorere muri byose, ariko ni ngombwa gukomeza kuyinoza.

Ku gukoresha ibikorwa remezo

Hari ibikorwa remezo u Rwanda rumaze kubaka : imihanda, amashanyarazi, internet,…igisigaye kikaba kwibaza uti : ‘birakoreshwa ku buryo buhagije ?’

Haracyari icyinyuranyo hagati y’ingufu Leta ishyira mu kubaka ibikorwa remezo n’ingufu z’abaturage mu kubikoresha.

Urugero rumwe ni uru rukurikira : icyo imigi irusha icyaro ni imihanda. Aho umuhanda uri hahinduka  umugi.

Ese  imihanda Leta yubats  abaturage barayikoresha ku buryo buhagije ?

Ubundi gukoresha imihanda neza ni gutura neza, kugenda no kugenderanira,…

Ese abaturage babifitiye ubushobozi buhagije ? ubundi se hari hari politike zibibashishikariza, cyangwa zibiborohereza?

Uko u Rwanda rugenda ruba umugi umwe, bizasaba ibiganiro n’abahanga mu bumenyi bunyuranye (urbanisme, aménagement du térritoire, économie, anthropologie,…) n’abafata ibyemezo ku miturire y’umugi umwe.

Igihe n’ingendo

Mu mikorere, harimo n’igihe. Ku kibazo ubu cyihariye, hari ingendo z’abaturage. Iterambere ririmo no gukoresha igihe cyane. Akazi ntigatangira igihe umukozi atangiriye kugana ku ku kazi, gatangira yageze aho agakorera, yatangiy gukora.

Iminota abaturage bamara bahagaraye, bategereje uko bagenda, kiba ari igihe cy’Abanyarwanda kitarimo gukoreshwa.

Hari ingingo zikurikirana : 1° Ku bagenzi, abenshi, biba ari impamvu z’akazi k’uburyo bunyuranye ; kuri benshi, ntawe ugenda bitari ngombwa ku nyungu z’igihugu.

2° Imishinga yo gutwara abantu ntiri mu yunguka cyane ku nzego zose ; indege, ubwato, imodoka, gari ya moshi,…

Kuyegurira abikorera gusa ntibikemura ikibazo, kuko mu gushaka inyungu byangiza ingendo. Leta ishaka ingendo nziza kandi zihuse, naho abikorera bagashaka inyungu, kandi kuri bombi birumvikana.

Leta yashobora kugira ingendo ikibazo « social », nk’uko ibigira k’ubuvuzi, k’uburezi, …, kuko ingendo zihuse  kandi nziza zoroshya akazi, akazi nako kakihutisha iterambere.

Ikindi ku ngendo, cyane cyane aho abagenzi benshi bahurira, umutekano w’abo n’ibyabo ni ngombwa.

Ibyo binajyanye n’ishusho nziza abagenda u Rwanda barufitiye, kandi ifite ibyo ishingiyeho, bigaragara. Ni ukubikomeza, bihesha agaciro aho Abanyarwanda bari hose.

Imishinga yagutse, ikoranye ubushishozi

Ibindi bigikenewe ni ugutekereza ku mishinga yagutse, ihereye ku byo Abanyarwanda bifitemo: ubumenyi, imikorere, umutungo kamere,…

Ariko rero hari ibigaragara. Ubu mu mikoreranire y’ibihugu habamo guhangana no guheza ibibabo ku bihugu bibifite.

Ingero zirahari : ibihugu bitangije imishinga minini bihindura  imikorere n’imitekerereze kugira ngo byikemurire ibibazo.

Ariko ibi bijyana no kwikwegera ababirwanya kandi benshi.  Urugomero rwo muri Ethiopia ntirwashimishije bose, kwiyirukanira abarwanyi bo mu mu butayu bwa Sahara, gushaka kwigenga kuri za Leta, ntumenya aho abatabishaka baturutse, kandi bakagukoraniraho.

Birasaba kubikorana ubwenge .

Uku kubikorana ubwenge nibyo mu Gifaransa bita « transformation, mais  de manière analytique ».

Mu buryo bumwe, mu bundi bushoboka, ni ugutekereza umushinga k’uburyo bwagutse, kuwucagaguramo uduce twuzuzanya, kurangiza agace ku gace, igihugu kizi aho kigana, …., utwo ducye tukazaterana nyuma tugabyara igikorwa kinini.

Ibi ni ingenzi kubera ko iyo agace kamwe gasenyutse, bitabuza umushinga gukomeza kuko uba ukubiye mu duce tunyanyagiye kandi twinshi.

Naho iyo umushinga cyangwa politike, cyangwa programme, uteranyirije hamwe, uwusenya awuhirikira hamwe.

Taarifa :Ese muri ibyo muvuze, haba  harimo n’imyumvire ituma haba n’imikorere idahwitse mu nzego zimwe na zimwe?

Prof Nzeyimana :  Ku by’imyumvire, umuntu ntagira « imyumvire », agira ubwenge n’ubumenyi.

« Imyumvire » ni imvugo itesha agaciro abaturage.

Muri ubwo bwenge n’ubumenyi, hari ibyo umuntu aba atazi akabyiga nk’abandi bose. Ariko bitiswe « kumuhinduramo imyumvire ».

Ku mikorere « idahwitse », hari amamurikagurisha yabereye i Burayi, abazikoresha bakinuba ngo ibintu biturutse mu bihugu bikennye ntibiba binoze «, ngo biba bihirimbuye.

Mbajije niba haboneka imishinga yo gufasha abakozi bato bato kujya banoza ibyo bakora, arambwira ngo : akenshi umuntu akora atyo, bishobora kuba bitanaturuka ku bumenyi buke, ahubwo ku cyizere gike aba yifitemo ndetse n’icyo afitiye abandi ndetse  n’icyo afitiye imbere ye hazaza.

Icyizere gike kibuza umuntu ubwigenge busesuye, ibyo akora, ntabikore abyikorera, akabikora agira ngo hari undi abikorera, agatinza iminsi n’akazi ngo akomeze akore ikintu kimwe…  

Ku bandi bagombye no kuba bifitiye ikizere, umuntu ushinzwe ibikorwa rusange, umuyobozi aba afite ubushobozi bwinshi, burenze n’ububa bwanditse mu igazeti ya Leta.

Ikibazo gisigaye kikaba ikigira kiti: ‘arabukoresha koko ? cyane? bwose ? agashyiraho n’akarusho « créativité » ?

Ikibazo kikigaragara ni ugukora umukozi  ategereje icyo bazamubwira gukora, cyaba kitaraboneka, akaba ategereje kandi ibyo ntibyubaka.

Taarifa : Aho mutembera hirya no hino ku isi, ni ibiki mureba mugasanga Abanyarwanda barahuramo ubwenge kugira ngo bakomeze biteze imbere?

Prof Nzeyimana : Ibihugu byateye imbere, byitwa « Pays Industrialisés ».

Iryo terambere rigaragara ku misozi, mu mirima, mu ngo, ku migezi, ku mazi aba ari hafi aho, mu migi  no mu tugi duto…. mu mikorere n’ahandi.

Aho niho twakomeza gushakira.

Inganda zikoresha ubumenyi, ubumenyi nabwo buba muri za Kaminuza. Inganda zikenera ubumenyi, ubumenyi nabwo bukava mu nganda.

gihe ibyo byombi bitarahuzwa, haba hakiri intambwe zo gutera. Inganda nazo ni amasoko.

Nigeze kugirana ikiganiro n’umuhanga mu by’ubukungu, arambwira ngo igihugu cye, Nigeria, ku nganda zacyo, nacyo ubwacyo ni isoko : ni igihugu kinini kandi gifite n’abaturage benshi. Kugira igihugu isoko ni ukugira abaturage benshi kandi bagura « consommation ». Mu kubaka ubukungu bihera mu  ukugira abaturage kandi nibo soko.

Taarifa : Hari umuhanzi witwa Mwitenawe Augustin wigeze kuririmba ko aho ifaranga riziye mpemuke ndamuke yahawe ijambo. Iki kibazo mukibona mute mwe?

Prof Nzeyimana :  Ifaranga ntiryigeze riza, kuko ifaranga ritabaho. Ifaranga ni uburyo abantu bashatse ngo baguranishe ibintu. Ikibaho, ni ibintu biguranishwa.

Gushaka « ifaranga ni ukwibeshya ». Umufilosofe Parménide mu bigishwa be yahereye kukubahishurira « inzira y’ukuri n’inzira yo kwibeshya ».

Yagize ati:  « Ikiriho kiriho, ikitariho ntikiriho. Ntawashidikanya ko hari uzagusaba ashishikaye ngo usobanure ikitabaho. Woweho rero uzarinde roho (ubwenge) yawe iyo nzira, ntuzigere ujya gushaka ikitabaho, kuko kitabaho ».

Parménides

Ifaranga ntiribaho, ikibaho ni ibyo ufite (ubumenyi, ibintu, imico, imikorere, …), ukaba ari byo uguranisha ibindi ukeneye. Ushaka « ifaranga » wese aba arishakira aho ritari.

Taarifa : Murakoze ku kiganiro muduhaye

Prof Nzeyimana : Ndabashimiye abo kuri Taarifa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version