Abajura Banze Kumva Umuburo Wa IGP Namuhoranye Katangiye Kubabaho

Emmanuel Nzarubara uvugwaho ubujura bw’intsinga yaraye arashwe arapfa. Polisi ivuga ko yarashwe ubwo yashakaga gucika.

Yarasiwe mu Murenge wa Ruhashya, Akagari ka Muhororo, Umudugudu w’Agasharu mu Karere ka Huye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent( SP)Emmanuel Habiyaremye yagize ati: “Uwitwa Nzarubara Emmanuel wakekwagaho kwiba intsinga z’amashanyarazi, ubwo yari agiye kwerekana izindi yibye aho yazibitse, yagerageje gutoroka, araswa n’abapolisi arapfa.”

SP Habiyaremye avuga ko iki kibazo  cy’ubujura bw’intsinga cyahagurukiwe n’inzego bityo ko ababikora bakwiye kubireka.

- Advertisement -

Avuga ko ubujura bw’intsinga z’amashanyarazi ari ikibazo inzego zahagurukiye by’umwihariko Polisi kubera ko bigira ingaruka ku iterambere ry’abaturage muri rusange.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Namuhoranye  Felix aherutse kubwira abanyamakuru ko Polisi igiye guhagurukira mu buryo bukomeye abantu bangiza ibikorwaremezo, by’umwihariko intsinga.

Icyo gihe yagize ati: “ Twagiye kubijyamo dusanga bari gucuruza ibyapa byo ku muhanda. Twarabwiye ngo mucire birarura. Mubabwire ko umuntu ubyuka mu gitondo agiye kwangiza ibikorwaremezo mumutubwirire ngo cirabirarura. Tumaze gufata benshi.’’

Nyuma yo kuvuga ko ababikora bagomba gucira kuko birura, IGP Namuhoranye yavuze ko aho ikibazo gikomerera kuri uwo muntu ari uko hari n’ubwo ashaka kurwanya abapolisi.

Ati: “Bikaba bibi rero iyo ugiye kumufata agashaka gukoresha bya bikoresho. Hari umwe uvamo neza n’undi biri bururire. Ni yo mpamvu navuze ngo acire birarura.”

Umurambo wa Nzarubara wahise ujyanwa ku Bitaro bya CHUB

Aje akurikira  uw’i Muhanga na Bugesera barashwe na polisi bakekwaho kwiba intsiga z’amashanyarazi .

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version