Abajya Mu Buraya Bugarijwe N’Ubushita Bw’Inkende- Minisanté

Mu kiganiro Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana aherutse guha ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, RBA, yavuze ko imibare bafite yerekana ko abakora uburaya n’abaguzi babo ari bo bugarijwe no kwandura ubushita bw’inkende.

Nsanzimana avuga ko u Rwanda ruri gukora uko rushoboye ngo rukumire ko abantu benshi bandura iriya ndwara isanzwe yica 10% by’abo yafashe.

Yagize ati: “ Duhanganye na cyo twirinda ko hari abakomeza kukigaragaraho cyane cyane ku mipaka. Niyo haba hari uwinjiye adafite n’ibyo bimenyetso akaba yarageze mu Rwanda, akagaragaraho mpox( Monkey pox ari bwo bushita bw’inkende) tukaba twamuvura ndetse n’abo yahuye nabo. Abo twabonye kugeza ubu hafi ya bose nta numwe wigeze ugira ikibazo cyo kuguma kwa muganga cyangwa se agahitanwa n’iyo ndwara.”

Avuga ko icyiciro cy’abantu bugarijwe cyane no kwandura iyi ndwara ari abakora uburaya n’ababagana.

Dr. Nsanzimana avuga ko abakora uburaya n’ababagana bafite ibyago byinshi byo kwandura buriya bushita kubera ko bihariye ibyago bingana na 80% byo kubwandura kurusha abandi bose.

Ikigaragara kandi ni uko urubyiruko ari rwo rufite ibi byago cyane kuko ruba rutarashaka abagore cyangwa abagabo kandi rugakunda kujya mu buraya.

Abugarijwe n’iki kibazo ni abafite imyaka iri hagati ya 25, 30 na 40.

Binateye impungenge kuko hari abo muri iki kigero bandura ntibisuzumishe kubera ipfunwe ry’uko ibyabo byamenyekana.

Minisitiri w’Ubuzima yasababye abantu kwitoza isuku  mu rwego rwo kwirinda ko yakwirakwira.

Yongeyeho ko kugeza ubu abajyanama b’ubuzima bari gufatanya n’izindi nzego mu kurwanya ikwirakwira ry’ubu burwayi.

Mu rwego rwo gukumira ubwo bwandu ariko hanafashwa abanduye, Minisiteri y’ubuzima ivuga ko iri gukorana n’izindi nzego harimo n’abajyanama b’ubuzima ngo abo bantu bamenyekane kandi bafashwe.

Dr Sabin Nsanzimana asaba uwaba yarafashwe n’iyo ndwara kwirinda kujya ahari abantu benshi kandi akivuza akibona ko arwaye .

Nk’uko bimeze ku zindi ndwara, ubushita butavujwe hakiri kare burembya uburwaye kandi bushobora no kumuhitana.

Mu rwego rwo gukumira iyandura ryabwo kuri benshi cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, ubuyobozi bwawo buherutse gusubizaho amabwiriza yahozeho mu gihe cya COVID-19 y’uko ahahurira abantu benshi hashyirwa Kandagira Ukarabe.

Kandagira Ukarabe ni igikoresho kirimo amazi kandi gifite ahagenewe isabune kugira ngo abantu bagana ahahurira abandi benshi babanze bakarabe ibiganza.

Gukaraba ibiganza ni bumwe mu buryo bwo kurinda abantu kwandura indwara za virus cyangwa microbes.

Ibiganza ni amarembo y’ibyiza cyangwa ibibi bijya mu kanwa, mu mazuru no mu maso h’umuntu.

Muri rusange ibiganza byanduye ni bibi cyane.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) riheruka gutangaza ko ubushita bw’inkende ari ikibazo cy’ubuzima rusange cyihutirwa gihangayikishije isi.

Abanyarwanda bagirwa inama yo gukaraba intoki inshuro nyinshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa imiti yabugenewe (hand sanitisers).

Ibimenyetso by’ubushita bw’inkende birimo gusesa ibiheri, kugira umuriro no kubyimba mu nsina z’amatwi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version