Hezbollah Yagerageje Kwihorera Kuri Israel

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru abarwanyi ba Hezbollah barashe ibisasu bya Katyusha 320 muri Israel mu rwego rwo kwihorera ku gitero Israel iherutse kwiciramo uwari umuyobozi wa gisirikare wa Hezbollah witwaga Fuad Shakur.

Amakuru avuga ko muri ibyo bisasu byangije ahantu 11 mu birindiro by’ingabo za Israel.

Icyakora andi makuru avuga ko Israel yamenye amakuru y’uko ibyo bitero biri kuyitegurwaho bituma itangiza ibitero by’indege byo gukoma mu nkokora aba barwanyi n’imigambi yabo.

Hezbollah ivuga ko ibyo bitero bya Israel bitakomye mu nkokora ibitero byayo bya ziriya Katyusha.

Intego yayo ni ugukomeza kugaba ibi bitero kandi ni ikintu kizafata igihe.

Umuvugizi w’ingabo za Israel witwa Rear Adm. Daniel Hagari  ku ruhande rwe avuga ko ingabo z’igihugu cye zizakomeza kurasa ibitero bya Hezbollah biri muri Lebanon.

Hagari avuga ko intego ya Israel ari ukurasa ahantu hose bafitiye amakuru ko Hezbollah ifite ibikorwa remezo yaheraho irasa muri Israel.

Yemeza kandi ko amakuru bafite ari uko Hezbollah iteganya kuzarasa za missiles ndetse na za drones muri Israel ariko akavuga ko igihugu cye kitazabyemera.

Hari umwe mu bakora mu butasi bwa Israel wabwiye The New York Times ko ibitero bya kiriya gihugu byagabwe mu rwego rwo gutwika ahantu Hezbollah yari yashyize ibyuma byo kurasa missiles i Tel Aviv.

Avuga ko Israel ifite intego yo kongera imbaraga mu bitero byayo ku hantu hose Hezbollah igamije guhera irasa muri Israel.

Ibitero byayo bya mbere yabigabye mu Majyepfo ya Lebanon.

Indege z’intambara za Israel zagabye ibitero muri Lebanon ku birindiro bya Hezbollah

Ikigo ntaramakuru cya Lebanon kivuga ko ibitero Israel yaraye igabye ari byo bikomeye kuva intambara yo muri Gaza yatangira taliki 07, Ukwakira, 2023, hari ku wa Gatandatu.

Ni intambara igikomeje kandi biragoye ko hari uwakwemeza ko izarangira vuba aha.

Ibitero Israel yagabye kuri Lebanon kandi ngo byangije byinshi mu bikorwaremezo byayo.

Birimo imiyoboro y’amazi, amashanyarazi n’ibindi bikorwaremezo.

Israel yo ivuga ko ibyo Hezbollah iri gutegura gukora ibizi kandi ko bizagira ingaruka no ku basivili.

Umuvugizi w’ingabo za Israel witwa Rear Adm. Daniel Hagari

Hagari uvugira ingabo za Israel yasabye abaturiye ibice Hezbollah ikoreramo muri Lebanon kuhimuka kuko kutabikora ari ugushyira mu kaga ubuzima bwabo.

Mu gihe ingabo za Israel zirwanira mu kirere zarasaga mu burindiro bya Hezbollah ku rundi ruhande Minisitiri w’Intebe wa Israel Benyamini Netanyahu yahuye na Minisitiri we w’ingabo Yoav Gallant baganira icyo babona cyakorwa.

Bahuriye mu Biro bya Minisiteri y’ingabo biri Tel Aviv.

Minisitiri Gallant yahise atangaza ko ingabo zikwiye kurushaho kuba maso kandi biteganyijwe ko mu masaha y’umugoroba hari bube inama idasanzwe y’umutekano.

Netanyahu avuga ko igihugu cye kiri bukomeze kurinda abagituye kandi ko uzagirira nabi Israel nawe izabimwishyura.

Mu gihe ibintu bimeze bityo ku ruhande rwa Israel na Lebanon, Amerika yatangaje ko iri gukurikiranira hafi uko byifashe.

Perezida Biden ngo ari gukurikiranira hafi uko ibintu byifashe.

Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe ingabo witwa Lloyd J. Austin III avuga ko Amerika izafasha Israel mu byiza no mu bibi kandi ko umusanzu ku mutekano wayo uzakomeza gutangwa na Washington mu buryo budasubirwaho.

Amerika ivuga ko izakomeza kurinda Israel ngo idaterwa n’abanzi bayo barimo Iran n’abambari bayo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version