Abakandagira Mu Busitani Bw’Umujyi Wa Kigali Bahagurukiwe

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko igihe kigeze ngo abatuye Umujyi wa Kigali n’abawugenda bamenye ko guca mu bisitani bitemewe kandi bazirikane ko ababikora bazabihanirwa.

Guca cyangwa guta imyanda mu bisitani bibangamira gahunda ya ‘Kigali ikeye kandi itoshye.’

Kigali hafi ya yose ifite imihanda n’inyubako bikijijwe n’ibiti n’ibyatsi bitoshye harimo n’indabo.

Ubuyobozi bw’uyu mujyi kandi bwibutsa abantu ko hari ahantu hagenewe abanyamaguru ndetse n’amagare n’ubwo ahagenewe amagare ho hari gahunda yo kuhagura.

- Advertisement -

Ni ibikorwa byakozwe k’ubufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’abashoramari.

Hari ibyanya byashyizweho byo kwidagaduriramo no kuruhukiramo abaturage babishatse kandi babifitiye ubushobozi bakahafatira amafunguro n’ibinyobwa.

Ahenshi mu hashyizwe ibi bikorwa remezo, mbere hahoze hari indiri y’abagizi ba nabi.

N’ubwo ari uko bimeze, hari abatuye cyangwa abagenda mu mujyi wa Kigali baca rwagati mu busitani cyangwa bagatamo imyanda kandi bitemewe.

Kuba bitemewe byatumye ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali na Polisi y’u Rwanda batangiza ubukangurambaga bwo kwibutsa abantu ububi bwo kujugunya imyanda mu bisitani cyangwa kubucamo.

Abaturage basabwe kugira ‘umuco w’isuku.’

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Urujeni Martine avuga ko abaturage bangiza isura y’ubwiza bw’umujyi wa Kigali  bagiye guhagurukirwa, bakajya babihanirwa.

Martine Urujeni

Icyakora ntiharatangazwa ibyo bihano ibyo ari byo.

Guhana abangiza ubusitani bw’i Kigali bizakorwa kubera ko bibangamira intego yo kugira umujyi ukeye kandi utoshye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version