Abakiliya Ba Airtel Bagiye Kujya Bohererezanya Amafaranga Ku Buntu

Ikigo gitanga serivisi z’itumanaho Airtel Rwanda cyatangije uburyo bwo korerezanya amafaranga nta na rimwe rikaswe. Ni uburyo bise Ibanga Nta Rindi’.

Pierre Kayitana ushinzwe Airtel Money mu Rwanda yavuze ko guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 02, Kamena, 2021 abakiliya ba Airtel Money bazajya bohererezanya amafaranga ku buntu.

Avuga ko  kugira ngo abakiliya bayo babone amafaranga bohererezanyije na bagenzi babo muri iki gihe gufashanya bikwiye kubera ingaruka za COVID-1, Airtel yabashyiraye ho gahunda bise ‘Ibanga Nta Rindi’

Umuyobozi wa Airtel Money Bwana Amit Chawla yagize ati:  “Airtel izi neza imbogamizi abakiliya bayo bahuye nazo kubera icyorezo COVID-19, akaba ari yo mpamvu twifuje kubafasha kohereza no kwakira amafaranga ayo ari yo yose mu gihe kirambuye.”

- Advertisement -

Abajijwe ikizere abantu bagira cy’uko impuzamirongo( network) ya Airtel itazabatenguha, Bwana Chawla yavuze ko biteguye ko byavuka babitunganya hakiri kare kandi ngo babikoze bagamije kuzamura ubukungu bushingiye mu guhererekanya amafaranga mu ikoranabuhanga.

Ikindi ni uko mu rwego rwo korehereza abashaka kubikuza amafaranga bakoresheje Airtel Money bazajya babikora ariko bakagabanyirizwa 20%.

Iyi gahunda izamara umwaka umwe.

Ikigo gitanga serivisi z’itumanaho kandi cyorohereje abakiliya bacyo mu kugura amazi bishyuriye kuri Airtel Money kuko bazajya babikora badakaswe ifaranga na rimwe n’aho abaguze umuriro bakoresheje buriya buryo, Airtel ikazajya ibishyurira ifaranga rimwe.

Taarifa yabajije uriya muyobozi niba ubukangurambaga batangije mu ntangiriro z’uyu mwaka(2021) bise ‘Va Ku Giti Dore Umurongo’ hari umusaruro wabahaye, avuga ko  byatanze umusaruro kuko byahaye Abanyarwanda uburyo bwo kwihitiramo bakareba koko niba Airtel ari umurongo wo kwizerwa.

Bwana Amit yavuze ko gahunda ya Va Ku Giti Dore Umurongo yatumye imibare y’abakiliya ba Airtel izamuka kandi ngo ni gahunda igikomeje.

Pierre Kayitana ushinzwe Airtel Money

Kuzamuka kw’imibare y’abakiliya ba Airtel iterwa n’uko iha abayigana serivisi zitabahenda kandi kuri yo ‘imvugo ikaba ingiro’.

Umuyobozi wa Airtel Rwanda Bwana Amit  avuga ko kohererezanya amafaranga ari umwihariko wa Airtel kuko nta kindi kigo kibikora mu Rwanda

Airtel ifite amashami 71 mu Rwanda hose aha abaturage serivisi za Airtel Money.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version