Abakiliya Ba MTN Rwanda Barimo N’Abakomeye Bibwa N’Abatekamutwe

Taarifa yamenye ko hari abantu benshi bafunzwe bakurikiranyweho kwiba abakiliya ba MTN amafaranga binyuze mu ikoranabuhanga.

Ni ikoranabuhanga abita ‘hacking’ rituma umujura cyangwa undi muntu ufite imigambi mibi ashobora kwinjira mu gikoresho cy’ikoranabuhanga akamenya amabanga kibitse cyangwa akagera ku mafaranga ya nyiracyo kandi nta burenganzira yahawe.

Ubucumbuzi bwa Taarifa bwasanze hari abantu bihaye uburenganzira n’ubushobozi bwo kwinjira kuri Sim Cards z’abakiliya ba MTN, nyuma yo kuzikoreshereza icyo bita swap.

Swapping ni ikoranabuhanga riha Sim cards nomero zizakoresha mu guhamagara, guhamagarwaho no kohererezaho cyangwa kwakiriraho amafaranga.

- Kwmamaza -

Mu yandi magambo, burya Sim Cards nta nomero zigira ahubwo abakozi ba MTN nibo baziha nomero runaka.

Umukiliya ashobora gusaba ko bamuha nomero nshya cyangwa akagumana iyo yari asanganywe.

Ni muri ubu buryo, bamwe mu bakora ubujura bukoresheje ikoranabuhanga batoragura ‘sim cards’ bakazishyira abakozi ba MTN  bakabakorera Swap hanyuma izo sim cards bakajya bazikoresha biba abantu amafaranga babikijeho.

Si amafaranga biba gusa ngo bicire aho, ahubwo izo Sim cards zibafasha no gukoresha imbuga nkoranyambaga benezo bari barafunguye zirimo WhatsApp, Telegram n’izindi bigatuma bamenya amabanga y’abandi kandi ibi ntibyemewe n’amategeko.

Hari na bamwe buririra kuri iki kintu, bakajya boherereza ba nyiri ziriya sim cards( ni ukuvuga ba nyirazo b’ukuri) ubutumwa bubasaba amafaranga ukaba wagira ngo ni inshuti yawe iyagusabye kubera ubukungu bwifashe nabi kandi atari yo ahubwo ari umutekamutwe.

Taarifa yemeza neza ko bamwe mu bantu bahuye n’iki kibazo barimo ba Ambasaderi n’abandi bayobozi bakuru mu nzego z’umutekano tudatanga amazina mu rwego rwo kubahiriza amahame y’umwuga.

Kubera ubuhanga n’umuvuduko ibi bikorwanwa, yaba MTN Rwanda yaba na RIB, ntibaramenya neza uko abantu byagizeho inguruka bangana ariko ibimenyetso by’iki kibazo birahari.

Ubwo ishami rya  Taarifa  ryandika mu Cyongereza ryabazaga Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha icyo bavuga kuri ubu bujura, yasubije ko ‘nta makuru yabitangaza kuko bishobora kubangamira iperereza.’

Mu rwego rwo gukumira ko abakiliya bayo bakomeza guhura n’iki kibazo, MTN Rwanda ikunze kuboherereza ubutumwa bubaburira kwirinda  abatekamutwe.

Ubwo butumwa bugira buti: “ Mukiliya wacu, turabamenyesha ko gukora swap bizajya bikorerwa ku mashami ya MTN gusa kugeza igihe muzongera kumenyeshwa. Tubiseguyeho ku mbogamizi bizateza.”

MTN yabwiye Taarifa ko ubu bari kugenzura mu ba agents bayo ngo barebe niba ibyabo byose biciye mu mucyo.

Iyo umuntu yabonye sim card y’undi, aba ashobora guhindura ijambo ry’ibanga nyirayo yakoreshaga yinjira aho abika amafaranga ya Mobile Money, bityo akaba yayamwiba.

Muri iki gihe hari ibiganiro bikomeye biri guhuza inzego nyinshi za Leta na MTN ngo harebwe neza ubukana bw’iki kibazo n’uburyo cyabonerwa umuti urambye kuko gihombya benshi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version