Dukurikire kuri

Imikino

Abakinnyi 8 B’Umukino W’Amagare Bagiye Kwitegura Irushanwa Rya Commonwealth

Published

on

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’amagare yahamagaye abakinnyi umunani ngo bajyane mu mwiherero, bitegura imikino y’irushanwa ry’umukino w’amagare rizitabirwa n’ibihugu bigize Umuryango wa Commonwealth.

Umutoza w’Ikipe y’igihugu y’amagare ni Felix Sempoma.

Abahamagawe ni Mugisha Samuel, Uwihirwe Byiza Renus, Manizabayo Eric,Tuyizere Etienne,Muhoza Eric.

Uyu  Manizabayo Eric  niwe wegukanye Shampiyona y’igihugu yo gusiganwa ku magare yabaye mu mpera z’Icyumweru gishize.

Mugisha Samuel na Manizabayo Eric

Mu kiciro cy’abagore abahamagawe niIngabire Diane, Mukashema Josiane na  Tuyishimire Jacquéline.

Uwegukanye Shampiyona y’icyiciro cy’abagore ni Ingabire Diane.

Diane Ingabire niwe watwaye Shampiyona y’abagore y’uyu mwaka

Imikino ya Commonwealth iteganyijwe kuzatangira Taliki 28, Nyakanga kuzageza Taliki 04, Kanama, 2022.

Uyu mwiherero urabera mu Karere ka Bugesera i Nyamata.

 

Advertisement
Advertisement