Abakinnyi Ba AS Kigali Bivumbuye

Aba bakinnyi bavuze ko badashobora gukomeza gukora imyitozo kubera ko hari ibirarane bafitiwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe.

Basabye ko bagirana inama n’ubuyobozi bwa AS Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa 30, Ugushyingo, 2023.

Amakuru avuga ko ubuyobozi bwa AS Kigali bumaze amezi abiri budahemba abakinnyi ndetse ngo hari n’abo ibirarane bimaze kuba iby’amezi atatu.

Ibyo kandi bigendana n’uko batarahabwa uduhimbazamusyi tw’imikino ibiri iherutse gukinwa.

- Advertisement -

AS Kigali imaze amezi abiri idahemba abakozi bayo ndetse amakuru IGIHE yamenye ni uko hari n’ababerewemo ibirarane by’amezi atatu n’uduhimbazamusyi tw’imikino ibiri.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 30 Ugushyingo, abakinnyi bake ni bo bitabiriye imyitozo.

Icyakora nabo nta kindi bakoze uretse kugera mu rwambariro ariko ntibagera mu kibuga nyirizina.

Basaba  ko babanza kuganira n’ubuyobozi buhagarariwe na Team Manager, Bayingana Innocent, kuko abandi bose basa n’abasize ikipe bakagenda.

Abakinnyi ba AS Kigali barifuza kuganira n’abatoza n’ubuyobozi ndetse ngo muri iyo nama haraza kugaragaramo  Cassa Mbungo André wari usanzwe ari umutoza mukuru w’iyi kipe uri busezere ku bo bakoranaga.

Cassa Mbungo Andre
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version