Perezida W’Ubudage Yageze Muri Qatar Abanza Kubura Umwakira

Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege i Doha muri Qatar Perezida w’Ubudage witwa Frank Walter Steinmeier yamaze iminota igera kuri 30 ategereje ko hari umuyobozi wo Qatar uza kumwakira yahebye.

Ikinyamakuru LSI-AFRICA cyatangarije kuri X ko iki kibazo cyerekanye uko ubutegetsi bwa Qatar bufata uruhande Ubudage bwafashe mu ntambara iri guhuza Israel na Hamas.

Uhagarariye Ubudage muri UN witwa Annalena Baerbock  aherutse kuvuga ko intambara iri hagati ya Israel na Hamas ari ikibazo cy’isi yose, bityo ngo ari ngombwa ko buri ruhande rutegwa amatwi, ibibazo bya buri ruhande bigahabwa agaciro.

Ubu buryo bwo kubona ibintu hari abo butashimishije, ibyo bikaba bikekwa ko ari byo byatumye Perezida w’Ubudage amara kiriya gihe ntawe uraza kumwakira mu rwego rwo kumwereka ko batishimiye uko igihugu cye kibona ibintu.

- Advertisement -

N’ubwo bivugwa ko ubuyobozi bwa Qatar bwatinze kuza kwakira Perezida w’Ubudage nkana, ku rundi ruhande birazwi ko iki gihugu ari cyo muhuza hagati ya Hamas na Israel.

Nyuma y’igihe runaka, Perezida Frank Walter Steinmeier yaje guhura n’umuyobozi w’ikirenga wa Qatar Cheikh Tamim Ben Hamad Al Thani.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version