Ibi bishingiye k’ubushakashatsi bwamuritswe n’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere, RGB, bwerekanye ko kugeza mu mpera za 2025, muri rusange ku rwego rw’Igihugu abaturage bishimira imitangire ya serivisi n’imiyoborere ku gipimo 76.7%.
Ibi ntibihagije kuko icyifuzo ari bari kuba bageze kuri 90%.
Kubera ko imiyoborere ahanini ishingira ku mitangire ya serivisi, abaturage bagaya uko uru rwego ruhagaze cyane cyane mu nzego z’ibanze.
RGB ikora ubushakashatsi nk’ubu, yari igamije kwerekana igipimo cy’imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zegereye abaturage (CRC) bigakorwa binyuze mu gukusanya ibitekerezo birebana n’imibereho yabo ya buri munsi.
Imibare y’ubushakashatsi bwitwa CRC buvugwa aha ihuje n’ubugenzuzi n’ubundi bwakozwe na RGB muri uyu mwaka ku ishusho y’imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zegereye abaturage mu bigo bya Leta 50 birimo ibigo 19, Uturere 15 n’ibitaro 16.
Ibyavuyemo byerekanye muri rusange uko abaturage babona serivisi z’ubutaka, imiturire n’ibidukikije muri Kigali, kandi bimwe mu byarebwe muri iryo genzura bijyanye n’uburyo hatangwa uburenganzira bwo kubaka, gukemura ibibazo by’abaturage, serivisi za VUP n’uburyo abatanze serivisi kuri ibyo bigo bishyurwamo.
Mu byagenzuwe byose ibipimo bibiri ari byo ‘kubahiriza amabwiriza yo gutanga serivisi no kwakirana urugwiro ababagana’ nibyo byageze kuri 80%, mu gihe ibindi byose bitaragera kuri iri janisha.
Muri rusange impuzandengo y’ibyagenzuwe byose iri ku gipimo cya 77.8%, kuko mu bigo bya Leta biri ku gipimo cya 77.9%, mu Turere ni 76.18%, mu gihe mu bitaro biri ku gipimo cya 79.2%.
Ubushakashatsi CRC bwerekanye ko, by’umwihariko, uturere tw’Umujyi wa Kigali ari two tuza imbere mu gutanga serivisi nziza, aka mbere kakaba Akarere ka Kicukiro kari ku gipimo cya 79.6%, Nyarugenge ikagira 77.6% mu gihe Gasabo iri ku kigero cya 74.5%.
Inzego zagaragaye ko zirimo ibibazo kurusha izindi haba muri Kigali n’ahandi mu gihugu ni iz’imibereho myiza y’abaturage no kuzamurira ubushobozi abatishoboye .
Muri Kicukiro bavuga ko nubwo hari intambwe bateye, hakiri ibyo gukemura kuko bataragera kuri 90% basabwa muri NST 2.
Umuyobozi w’ishami rya JADF rishinzwe imiyoborere mu Karere ka Kicukiro, Céléstin Ngaruyinka, avuga ko nk’Urwego ruhuza abafatanyabikorwa, basanga bakwiye guhuza imbaraga n’inzego za Leta, bakegerana kugira ngo bafatanye kwesa imihigo yose.
Ati: “Tugomba kumva ko niba umuturage ari mu bukene, bitareba Leta gusa, ahubwo tukumva ko kumuzamura bitureba twese nk’abafatanyabikorwa. Icyo gihe bizatuma tumenya umubare w’abaturage bakeneye kuva mu bukene, tubafashe kuzamuka, kubona ibyo bakora no kuva muri cya cyiciro cy’imibereho mibi.”
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Martine Urujeni, avuga ko bazakomeza gushaka ibisubizo mu mitangire myiza ya serivisi, bibanda aho bitakozwe neza.
Ati: “Mu rwego rwo kuzamura imitangire myiza ya serivisi, Umujyi wa Kigali hari gahunda zitandukanye washyizeho, kugira ngo turebe uburyo twanoza aho biri hasi nko muri serivisi z’ubutaka n’ahandi hose byagaragaye ko abaturage batishimiye serivisi Umujyi wa Kigali utanga.”
Doris Picard Uwicyeza uyobora RGB avuga ko CRC ari ijwi ry’abaturage kuko ari ho bavugira ibyo bishimira cyangwa banenga kuri serivisi bahabwa, bigaherwaho hafatwa ingamba zo kunoza ibibagenerwa.
Yasabye abayobozi bagenzi be kongera ubufatanye bagashyira imbere ibyo abaturage bakeneye kugira ngo ibikubiye muri NST 2 mu byerekeye imiyoborere igenewe abaturage, bizagerweho mu gihe cyagenwe.
Ati: “Twese dufatanye dusuzume amanota abaturage baduhaye, aho bimeze neza tugume mu ngamba, aho bitameze neza dufate ingamba zo kubikosora. Ubu ni ukugira ngo twibwize ukuri ntitwibeshye, ntitwikirigite ngo duseke. Dushobora kwumva wenda twese twujuje inshingano zacu mu mihigo, ariko se niba abaturage bavuga ko batishimiye serivisi, ni iki twabyigiraho ngo tunoze imitangire ya serivisi?”
Nubwo bimeze bityo ariko, hari zimwe mu nzego zamaze kugera ku ntego ya NST2 mu miyoborere zirimo urw’umutekano ruri ku gipimo cya 92.1%, iyubahirizwa ry’amahame y’imiyoborere n’icyizere ku nzego z’ubuyobozi riri ku gipimo cya 90.1%, mu gihe izindi zirimo ibijyanye n’ubutaka, imiturire, ibidukikije, no kuzamura imibereho y’abaturage bikiri kuri 60% no munsi yaho.
Imyanzuro ifatirwa mu nama nk’iyi iba yitezweho gufasha mu mikorere n’imikoranire y’abafatanyabikorwa bibumbiye muri JADF, hagamijwe kwihutisha iterambere ry’Akarere no kunoza imitangire ya serivisi ishyira umuturage ku isonga.