Ibibazo by’ubukungu bwifashe nabi ku isi byageze kuri bose ndetse no ku baherwe 25 barusha abandi bose ku isi gutunga agatubutse.
Forbes ivuga ko umutungo wa bariya bagabo wose hamwe ungana na Tiriyari $2.1.
Ku isi abantu 2,640 batunze miliyari z’amadolari y’Amerika($).
Imibare yerekana ko bibiri bya kane byabo, bahombye cyane mu mwaka wa 2023 ugereranyije n’uko byari bimeze hagati ya Mutarama na Werurwe, 2022.
Uwahombye kurusha abandi ni Jeff Bezos nyiri Amazon wahombye 38% by’umutungo yari afite mu gihe nk’iki cy’umwaka wa 2022.
Yahombye miliyari $57 bituma ava ku mwanya wa kabiri mu bakire ba mbere ku isi ajya ku mwanya wa gatatu mu mwaka wa 2023.
Akurikirwa na Elon Musk. Musk nawe ari mu bahombye bikomeye kuko igihombo yagize cyamuvanye ku mwanya wa mbere mu bakire ku isi.
Ni nyuma yo kugura Twitter ntibimuhire ahubwo bikamukuraho abashoramari bari baraguze imigabane haba muri Twitter no mu bindi bigo atunze.
Ibyo bigo birimo na Tesla, iki kibaka ari cyo kigo kimufatiye runini kubera gukora no kugurisha imodoka zikoresha amashanyarazi kandi zikunzwe ku isi.
Mu gihe cy’umwaka umwe, Elon Musk yahombye miliyari $39 bituma ava ku mwanya wa mbere ku isi asimburwa n’Umufaransa Bernard Arnault.
Undi mukire wahombye ni Umushinwa washinze ikigo Tik Tok.
Yamanutseho umwanya umwe, ava ku wa 25 ajya ku mwanya wa 26.
Uwashinze Binance witwa Changpeng Zhao nawe yavuye ku mwanya wa 19 mu mwaka wa 2022 ajya ku mwanya 167.
Mu mwaka wa 2023 umukire wa mbere ku isi ni Umufaransa ugiye kubimaraho amezi ane.
Yitwa Bernard Arnault akaba afite ikigo gikora kandi kikagurisha imirimbo cyitwa LVMH.
Umwaka ushize yagize umutungo wose hamwe ubarirwa miliyari $53.
Hari kandi umunya Espagne uranguza ibicuruzwa witwa Amancio Ortega wungutse miliyari $17.7, umunyapolitiki w’Umunyamerika afite n’ikinyamakuru The Bloomberg witwa Micheal Bloomberg wungutse miliyari $12.5 ndetse n’umunya Mexique utanga serivisi z’itumanaho ku isi witwa Carlos Slim Helú wungutse miliyari $11.8.
Abanyamerika nibo ba mbere bakize kurusha abandi ku isi kubera ko mu bantu 25 ba mbere bakize kurusha abandi, 17 muri bo ari Abanyamerika.
Bakurikirwa n’Abafaransa, Abahinde ndetse n’Abashinwa.
Abenshi mu bakize ku isi, umutungo wabo bawukesha guhanga udushya mu ikoranabuhanga.