Abakobwa 20 Bageze Mu Cyiciro Cya Nyuma Cya Miss Rwanda 2021

Abakobwa 20 batsindiye kujya mu mwiherero w’irushanwa rya Miss Rwanda 2021, ubanziriza ibirori bizamenyekanamo Nyampinga w’u Rwanda w’uyu mwaka bizaba ku wa 20 Werurwe.

Ni abakobwa batoranyijwe muri 37 bamaze iminsi bahatana mu itora kuri murandasi n’ubutumwa bugufi. Kuri uyu wa Gatandatu bwo bageze imbere y’akanama nkemurampaka, bahabwa amanota mu bwiza n’ibisubizo bagiye batanga ku bibazo babajijwe.

Abakobwa berekeje mu mwiherero babimburiwe na Kabagema Laila (No.11) uhagarariye Umujyi wa Kigali na Ishimwe Sonia (No.10) uhagarariye Intara y’Iburengerazuba, barushije abandi amajwi mu majwi y’ababatoye.

Amatora yo kuri murandasi yasojwe Kagagema w’imyaka 19 ari imbere n’amajwi 207.021 yabonetse mu butumwa bugufi n’amajwi 33.376 yabonetse kuri murandasi. Ishimwe Sonia w’imyaka 18 yamugwaga mu ntege n’amajwi 177.850 mu butumwa bugufi na 31.025 mu itora ryo kuri muramdasi.

- Advertisement -

Abandi bakobwa 18 bakomeje mu irushanwa ni Isaro Rolita Benita (No.9), Uwase Phiona (No.35), Uwase Kagame Sonia (No.34), Uwankusi Nkusi Linda (No.32), Umutoniwase Sandrine (No.29), Umutoni Witness (No.28), Umutesi Leah (No.27), Teta Larissa (No.23) na Musana Teta Hense (No.18).

Hari kandi Musango Nathalie (No.19), Kayitare Isheja Morella (No.14), Kayirebwa Marie Paul (No.13), Karera Chryssie (No.12), Ingabire Grace (No.7), Ingabire Esther (No.6), Gaju Evelyne (No.5), Akaliza Hope (No.2) na Akaliza Amanda (No.1).

Abakemurampaka bari abanyamakuru Iradukunda Michèle na Uwimana Basile, impuguke mu itumanaho Mudakikwa Pamela, Rusaro Carine wabaye igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2009 na Emma Claudine wamenyekanye mu itangazamakuru.

Umwiherero wateguwe mu buryo bwihariye

Miss Nimwiza Meghan uri mu bategura iri rushanwa aheruka kubwira Taarifa ko umwiherero wateguwe bijyanye n’uko igihugu gihanganye n’icyorezo cya COVID-19. Ni umwiherero ugomba kubera muri Golden Tulip Hotel i Nyamata, uzamara ibyumweru bibiri.

Yagize ati “Murabizi ko abakobwa mbere bararaga mu cyumba kimwe ari babiri, icyumweru cyashira bakanahinduranya kugira ngo habeho kurema ubuvandimwe hagati yabo. Ubungubu ntabwo bizashoboka, buri mukobwa azirarana mu cyumba cye.”

“Hanyuma twajyaga dusohoka tukajya gusura ibintu bitandukanye, ibyiza nyaburanga, ubungubu ntabwo bizashoboka. Ikindi bajyaga bagira ibihe byo kwigishwa umuntu akaza mu mwiherero, ubungubu bizajya bibera mu buryo bw’ikoranabuhanga.”

Ibindi bikorwa byakuweho ni ugusura abakobwa bari mu mwiherero. Bose bapimwe COVID-19 ku buryo uwasangwamo uburwayi yahita asezererwa mu irushanwa.

Gusoza irushanwa bizabera muri Kigali Arena ku wa 20 Werurwe, igikorwa kizatambuka kuri Televiziyo Rwanda.

Benshi batahanye ibyishimo nyuma yo gukomeza mu irushanwa
Abakobwa bose banyuze imbere y’akanama nkemurampaka babazwa ibibazo
Akaliza Amanda ni umwe mu bakomeje mu irushanwa
Akaliza Hope yabonye amahirwe yo kujya mu mwiherero
Gaju Evelyne yakomeje mu irushanwa
Ingabire Esther yakomeje mu irushanwa
Ingabiwe Grace na we yakomeje
Isaro Lolitha Benitha ni umwe mu bagiye mu mwiherero
Share This Article
1 Comment
  • Iby’aba ba Miss nabyo mbona bidafututse.

    Aba bakobwa bamarira iki igihugu?

    Uwandusha kubimenya yazabisangiza abasoma iki kinyamateka cyacu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version