Polisi Yatahuye Itsinda Rifasha Mu Kwinjiza Caguwa Ya Magendu Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda yasabye abacuruza magendu ya caguwa kubihagarika kuko yatahuye uburyo bakoresha kugira ngo yinjira mu Rwanda, abayicuruza bakaba bakomeje gufatwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yabitangaje nyuma y’uko ku wa Gatanu ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya  magendu n’irishinzwe kurwanya abanyereza imisoro, bafashe abantu bane bafite amabalo 20 y’imyenda ya caguwa ya magendu.

CP Kabera yakanguririye abantu gucika ku bucuruzi bwa magendu kuko bunyuranyije n’amategeko, ko amayeri bakoresha amaze kumenyekana ndetse n’ikipe ibafasha kwinjiza mu Rwanda magendu yamenyekanye.

Ati “Bamwe mu bantu bazana magendu bayikuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bafiteyo umuntu w’umunyarwanda uzana iyo myenda ya caguwa akayambukana mu mazi mu kiyaga cya Kivu anyuze mu kirwa cy’Idjwi  akayigeza mu Karere ka Rusizi. Iyo myenda iyo imaze kugezwa mu Karere ka Rusizi bayishyira mu modoka noneho hejuru yayo  bakarenzaho imifuka irimo imbuto z’imyembe, hari n’ubwo basorera imyenda mikeya  bakayivanga n’itasoze.”

- Advertisement -

Mu bafashwe ku wa Gatanu bafite magendu, habanje gufatwa babiri barimo gupakurura amabalo 8 mu isoko rya Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, haza no gufatwa abandi babiri bafatanywe amabalo 12.

CP Kabera yavuze ko bariya bantu bafashwe mu masaha atandukanye, ariko bafatwa umunsi umwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage. Ubusanzwe ibalo y’imyenda ipima ibilo 45, ariko bariya bo ibalo imwe yapimaga ibilo 90.

Harimo uwo abapolisi bafashe arimo kubaganiriza uko abaha ruswa ngo imyenda ye irekurwe.

CP Kabera yashimiye abaturage barimo gukorana na Polisi mu kurwanya ibyaha, abasaba gukomeza gutanga amakuru kuko biri mu rwego rwo kwiyubakira igihugu, cyane ko abacuruza caguwa ya magendu baba banyereza imisoro.

Imyenda yafashwe ndetse n’abayifatanwe byajyanwe ku ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu kugira ngo bakorerwe amadosiye.

Itegeko ry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda, mu ngingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Iyo hari imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu na yo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana na $5000.

Mu gukomeza kurwanya magendu, mu mpera z’ukwezi gushize abapolisi bakorera mu Karere ka Nyanza bafashe abantu babiri bafite magendu y’ibitenge 465, ikarito irimo  litiro 5 za divayi n’ibizingo 25 by’insinga z’amashanyarazi.

TAGGED:
Share This Article
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version